Majoro Bernard Ntuyahaga nagezwa mu Rwanda arerekezwa mu kigo cya Mutobo

Uwahoze ari Majoro mu ngabo zariho mu Rwanda mbere yo gutsindwa kwa guverinoma y’abatabazi yabagurutse mu Bubiligi azanwa mu Rwanda.
Umunyamabaga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba Olivier Nduhungirehe yatangaje ko nagezwa mu Rwanda yerekezwa mu kigo cyakira abasubizwa mu buzima busanzwe bahoze ari abasirikare cya Mutobo giherereye mu karere ka Burera.
Nduhungirehe yabitangarije kuri konti ya twitter ye uyu munsi.
Ntuyahaga w’imyaka 66 yahamijwe kugira uruhare mu rupfu rw’abasirikare 10 b’Ababiligi barindaga uwari Minisitiri w’Intebe Uwiringiyamana Agathe bishwe mu gihe cya jenoside  n’ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe muri Mata 1994.
Image
Majoro Ntuyahaga
Uyu mugabo yarangirije igihano yakatiwe mu Bubiligi. Mu Rwanda arahaba nk’umuntu usanzwe utagira icyo akurikiranwaho.
Ntakirutimana Deus