Uburyo bwo kuboneza urubyaro buje hari icyo bwagabanura ku bangavu baterwa inda-

Urubyiruko rwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ruhuriza ku cyifuzo cyo guha urubyiruko uburenganzira bwo kwemererwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, abo mu miryango iharanira guteza imbere ubuzima nabo basanga ari ingenzi.

Ibi byagarutsweho n’ibi byiciro byombi kjwa 21 Ukuboza 2018,  mu kiganiro bagitanye n’itangazamakuru i Kigali.

Umunyeshuri witwa Iribagiza Patience yerekana ko hari ibibazo byugarije urubyiruko zatuma rufashwa kuboneza urubyaro. Ati ” Nk’i Nyagatare aho dukorera usanga abana b’abakobwa n’abahungu bishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato, ugasanga baba bataragera ku rwego rwo gushyira isoni zo kujya kwigurira agakingirizo muri butiki cyangwa Farumasi, bigatuma bakorera aho bagatwita.”

Iribagiza akomeza avuga ko nihemezwa uburyo bwo kuboneza urubyaro bazajya babujyamo nta soni kuko ubusabye wese siko asomwamo ko agiye gukora iyo mibonano, bitandukanye n’uguze agakingirizo.

Uwitwa Niyonsaba Grace wiga muri kaminuza y’u Rwanda (UR) asanga iyi miti iboneza urubyaro itazakurura ubwomanzi n’ugukoreraho kuri benshi, ati “…Kwifata, gukoresha agakingirizo ntibigikorwa neza, turifuza ko iri tegeko ryemezwa kandi umwana uri munsi y’imyaka 18 akaba yajya kwa muganga atabajije ababyeyi be kuko ahanini usanga batinya ababyeyi cyane cyane iyo bigeze ku ngingo y’ubuzima bw’imyororokere”.

Ese agakingirizo karakoreshwa?

Imibare mishya igaragaza ko abagera kuri 57% by’abaturage bose b’u Rwanda ari urubyiruko. Byagaragajwe ko na none mu 2015 urubyiruko rw’u Rwanda rungana na 24.9% rw’abafite imyaka iri hagati y’imyaka 15-24 bakoze imibonano mpuzabitsina, 31.3% by’abayikoze nibo bakoresheje agakingirizo, abasigaye bose bakoreye aho. 4.4% by’urubyiruko rufite imyaka hagati ya 15-24 bagaragaje ko bakoze imibonano mpuzabitsina babihatiriwe (Basambanyijwe) kandi 26.7% byabo nibo bari bafite ubumenyi ku kwirinda agakoko gatera SIDA.

Abakobwa bari munsi y’imyaka y’ubukure(18) bagera ku 17.337 batewe inda mu mwaka wa 2017 ndetse abandi 9.172 baziterwa mu mezi 6 ya mbere y’ukwaka wa 2018.

HDI ihagaze he?

Umuryango uharanira iterambere ry’ubuzima, HDI usanga hakwiye gufatwa izindi ngamba amazi atararenga inkombe.

Umuyobozi muri uyu muryango ushinzwe gahunda zawo  Dr. Rukundo Athanase, ati ”Ababyeyi ubwabo ntibabohokewe kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere, bituma abana nabo bakora ibidakwiriye ahanini batazi ingaruka bazahuriramo”

Yongeraho ko kuba  mu mwaka wa 2017 ibihumbi 17 by’abana bari munsi y’imyaka 18 batewe inda babateguye kandi iyi mibare iteye ubwoba, naho mu mezi 6 ya mbere ya 2018, abana bagera ku bihumbi 9 bamaze guterwa inda, uburyo bwo kubafasha kuzirinda bukenewe.

Ati “Ubu buryo bwo kuboneza urubyaro buje hari icyo bwagabanura kuri iyi mibare”


Dr Rukundo Athanase

Uyu muyobozi kandi ntiyemeranywa n’ibivugwa na bamwe ko kwemerera uru rubyiruko gukoresha ubu  buryo byatuma barushaho kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na Sida.

Ati ” Kuri iyi ngingo Dr.Rukundo ati“Aho inda yinjirira niho na SIDA yinjirira, hpatite n’izindi; iyo tubigisha ntitubasaba kuyishoramo, ariko byamaze kugaragara ko Kwifata, ubudahemuka n’agakingirizo (KUBA) yamaze kwanga n’ubwo hari icyo yagezeho kitagayitse. Ariko niba n’agakingirizo kanze nibura bizasange umwana yaraboneje urubyaro”

Kuba aba bangavu bakomeje guterwa inda havutse igitekerezo cyo kuba hakwigwa ku inononsorwa ry’itegeko ryemerera abana bari munsi y’imyaka 18 gukoresha imiti iboneza urubyaro. Imibare y’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC igaragaza ko 95% by’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bunyura mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Ntawe ushidikanya ko na none 100% indayinjira habayeho imibonano mpuzabitsina nk’iyi kandi uburyo SIDA yinjiriramo ni nabwo inda inyuramo.

Kwemerera abakiri bato kuboneza urubyaro bamwe bagaragaje ko bishobora kuba inzira nziza izazamura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, kabone n’ubwo inda zo zizaba zagabanutse.

 

Ntakirutimana Deus