Abasirikare 50 ba RDF basoje amasomo yo gukanika indege

Abagabo n’abagore basaga 50 bo mu ngaboz’u Rwanda zirwanira mu kirere (Rwanda Defence Force’s Air Force) basoje amasomo y’imyaka 2 mu byo gukanika indege muri Ethiopia. Ni amasomo baherewe mu ishuri ry’ingabo za Ethiopia zirwanira mu kirere.

Mu byo bize muri aya masomo basoje kuwa Kane w’iki cyumweru harimo  ayo kuzobera mu by’imashini ziha umuriro indege, iby’amashanyarazi, ibikoresho byazo, kugenda kwazo n’ibindi nk’uko byatangajwe na RDF.

Maj Gen Charles Karamba, umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere witabiriye uyu muhango avuga ko aya masomo akomoka ku mibanire myiza irangwa hagati y’ibihugu byombi yatangiye mu myaka 1990.

Ati ” Ndashaka gushimira iri shuri  ryaduhaye ubumenyi mu gihe cy’imyaka ibiri, ni yo mpamvu turi kwizihiza ibi birori.”

Ashimira abasoje aya masomo, uburyo bize neza, ariko abibutsa ko amasomo nyayo agaragarira mu kazi kandi umuntu agakomeza kunguka ubumenyi.

Umubano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi si uwa none kuko umaze imyaka isaga 20, mu by’umyubakire igezweho, indege n’ubuvuzi (engineering, aviation and medicine).

Ntakirutimana Deus