Urukiko ruburanisha Rusesabagina rwemeje ko rufite ububasha bwo kumuburanisha

Urugereko rw’ihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwemeje ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul ibyaha birimo iterabwoba n’ubwicanyi akurikiranyweho, mu gihe yari aherutse kuvuga ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ari umubiligi.

Urukiko rwatangaje ibi rwifashishije ingingo ya 42 y’itegeko rigena ububasha bw’inkiko mu Rwanda., bityo rutangaza ko ibyo Rusesabagina yatangaje nta shingiro rufite. Ni urubanza rukomeje kuburanishirizwa i Kigali.

Uru rukiko rwemeje inzizitizi y’iburabubasha yatanzwe na Paul Rusesabagina nta shingiro ifite, Rwemeje ko uru rukiko rufite ububasha wo kuburanisha Rusesabagina Paul , ni urubanza rusomewe mu ruhame tariki 26 Gashyantare 2021.

Me Gatera Gashabana wunganira Rusesabagina yahise yaka ijambo avuga ko umwanditsi w’urukiko yandika ko uwo yunganira ajuririye iki cyemezo.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwishimiye icyemezo cy’urukiko.

Iburanisha riracyakomeje……………………..

Iki cyemezo gitangajwe mu gihe mu minsi yashize uru rugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte Sankara, na bagenzi babo 19. Rusesabagina yavuze ko kuva yava mu gihugu atongeye gukoresha ubwenegihugu bw’u Rwanda. Ati: “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ni ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze.’’

Yavuze ko icyo gihe Ububiligi bwaje kumuha ubwenegihugu mu 2000 gutyo ubw’Ubunyarwanda ntiyabusubirana. Yumvikanishije ko inshuro zose yagarutse mu Rwanda yabanzaga gusaba Viza, kandi ko yakirwaga nk’Umubiligi atakirwaga nk’Umunyarwanda.

Me Gatera Gashabana, wunganira Rusesabagina, yahise yunga mu rye, asobanura uburyo urukiko barimo kuburanira imbere rudafite ububasha bwo kuburanisha umwenegihugu wo mu kindi gihugu.

Ubushinjacyaha buvuga ko inzitizi zatanzwe na Rusesabagina zigamije gutinza urubanza. Buhereye ku cyo Rusesabagina ahora avuga ko atari Umunyarwanda, bwavuze ko Rusesabagina, asomerwa umwirondoro we, atigeze ahakana amazina ye n’ayababyeyi be, bityo bushimangira ko umwirondoro we ugaragaza ko ari Umunyarwanda. Ikindi kandi ngo ntigeze agaragariza urukiko inyandiko yerekana uko yambuwe ubwenegihugu bw’ubunyarwanda. Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko Rusesabagina yemera nawe ko ari Umunyarwanda kuko yatanze ikirego mu Rukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba mu gihe ruregwamo n’abaturage bo mu karere.

Ku nzitizi y’ububasha yatanzwe n’uruhande rwa Rusesabagina, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko butemeranya na Paul Rusesabagina uvuga ko ari Umubiligi ndetse butamureze bwibeshye kuko bwamureze nk’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa kabiri bw’Ububiligi.

Ni mu gihe mu minsi ishize Me Evode Uwizeyimana yisunze amategeko avuga ko nubwo uyu muburanyi yakwemererwa ko yatakaje ubu bwenegihugu bw’u Rwanda, bitabuza inkiko z’u Rwanda kumukurikirana. Hari mu kiganiro yagiriye kuri Isibo tv,  aho umunyamakuru yamubajije ku nama mu by’amategeko yagira Rusesabagina ku bijyanye no gutakaza ubwenegihugu n’ububasha bw’urukiko.

Evode ati “Ngirango ni ibintu n’abamuburanira bagombye kuba baramubwiye. Ikintu cya mbere, hari ibyo bita criteria (ibigenderwaho) mu kugena ububasha bw’urukiko kuko kuvuga ko atari  umunyarwanda, we aribwira ko byamuha amahirwe yo kutaburanishwa n’inkiko z’u Rwanda,  …icya mbere giherwaho mu kugena ububasha bw’urukiko ni aho ibyaha umuntu aregwa byabereye.”

Rusesabagina yaba ari umunyarwanda cyangwa umubiligi?

Evode akomeza avuga ko nta kibazo gihari cyuko Rusesabagina ari umunyarwanda kandi akaba n’umubiligi. Ni umunyarwanda ariko ufite n’ubwenegihugu bw’u Bubiligi nkuko na we [Evode]ari umunyarwanda unafite ubweenegihugu bw’ikindi gihugu.

Ahereye ku ngingo ivuga ko nta gihugu cyahatira umuntu ubwenegihugu adashaka, avuga ko uburyo Rusesabagina avuga ko yaretse ubwenegihugu bw’u Rwanda bidakurikije amategeko.

Ati “Igihe yari mu Bubiligi hari uburyo bwo gutangira kumukurikirana bwabayeho. Icyo gihe u Bubiligi ni kimwe nuko itegeko nshinga ryacu[Rwanda] rivuga ko ridashobora gutanga umwenegihugu warwo ngo rumuhe ubutabera bw’ikindi gihugu. Iyo ngingo no mu Bubiligi irahari ni nayo yari yarashingiweho bavuga bati ‘mwebwe niba mushaka Rusesabagina ntabwo twamubaha kubera ko ari umuturage wacu.’

Ndamutse ndi umucamanza muri iriya nteko, namubwira nti ‘ndabikwemereye ko utari umunyarwanda’

Me Evode akomeza avuga ko kuba Rusesabagina avuga ko atari umunyarwanda ngo ni ukudadaza kuko ngo nubwo byakwemerwa ko atari umunyarwanda…. (reka biriya avuga njyewe ndi n’umucamanza muri kiriya kibazo, [ntabwo nshaka kuvuga ku kibazo kiri imbere y’urukiko], ariko reka tuvuge ngo njyewe ndamutse ndi umucamanza muri iriya nteko, namubwira nti”ndabikwemereye ko utari umunyarwanda, ngakoresha kuba ibyaka yakoze,  byarakorewe ku butaka bw’u Rwanda kuko nicyo cya mbere gishingirwaho mu kugena ubushobozi bw’urukiko.”

“Ni ukuvuga ngo ni umunyarwanda cyangwa si we ntacyo bivana ku byo yabazwa (responsibility)  nubwo yaba atari umunyarwanda , ariko akaba yarishe abanyarwanda, cyangwa yarakoze ibyaha bibangamiye inyungu z’u Rwanda, ibyo byose inkiko z’u Rwanda zifite ubushobozi bwo kumukurikirana….