Muvandimwe w’imyaka 19 yakatiwe burundu azira gusambanya abana 17 b’abahungu
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruherutse gusoma urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Muvandimwe Emmanuel w’imyaka 19 y’amavuko icyaha cyo gusambanya abana b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 7 na 14 mu bihe bitandukanye.
Urukiko rukaba rwamuhamije icyaha maze rumukatira igifungo cya burundu tariki ya 16 Gashyantare 2021.
Ku itariki ya 19/10/2020 nibwo hamenyekanye ko Muvandimwe Emmanuel yagiye ashuka abana benshi b’abahungu batandukanye bagera kuri 17, akabasambanya.
Kugira ngo abigereho akaba yirifashishaga ibikinisho bikoze mu modoka yakoraga hanyuma bamara kubyishimira akababwira ko kugira ngo abibahe ari ukubanza bakemera ko abasambanya .
Muvandimwe Emmanuel yahamwe n’ icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 4 y’ Itegeko no 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.