Rushobora kubura gica hagati ya Rusesabagina na Sankara bahuriye mu rukiko uyu munsi

Isi ihanze amazo urubanza rwa Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha birimo n’iterabwoba n’ubwicanyi bwakorewe abatuye mu karere ka Nyaruguru, ni urubanza ahuriramo n’abarimo  Callixte Nsabimana ‘Sankara’ wari umuvugizi w’umutwe w’ingabo wa FLN wari ushamikiye ku Mpuzamashyaka MRCD yayoborwaga na Rusesabagina, ndetse n’abavugwa ko bari abarwanyi b’uwo mutwe.

Ni urubanza ruri kuba uyu munsi kuwa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, nkuko byemejwe n’urukiko mu kwezi k’Ukuboza 2020 ko urubanza rwa Paul Rusesabagina ruhuzwa n’iz’abandi bantu 19 barimo Callixte Sankara, ni urubanza rushobora kumerwamo amabanga menshi mu mikoranire ya Sankara na Rusesabagina, dore ko Sankara yakunze kuvuga ko ko uyu mutwe wagiye umuha ubufasha butandukanye ngo abashe gukurikirana ibikorwa by’uyu mutwe birimo iby’ibitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abasivili. Ikindi ni Rusesabagina wakunze kuvugwa ko agirwa umunyarwanda kandi ngo atari we.

Uru rubanza ruri kubera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. nkuko byanzuwe n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza.

 Si ndi umunyarwanda

Rusesabagina yasubiyemo ko abivuze ko ku nshuro ya gatanu atari umunyarwanda, ahaubwo ko bandika ko ari Umubiligi, Perezida w’iburanisha ategeka ko byandikwa gutyo ngo nubwo hari ibyo baza gusobanura nyuma. Avuze ko umwirondoro we atari uwe kuko ngo atari umunyarwanda.

Bagejejwe mu rukiko

Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara
2. Nsengiyumva Herman
3. Rusesabagina Paul
4. Nizeyimana Marc
5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani
6. Matakamba Jean Berchmans
7. Shabani Emmanuel
8. Ntibiramira Innocent
9. Byukusenge Jean Claude
10. Nikuze Simeon
11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata
12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred
13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba
14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba
15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas
16. Nshimiyimana Emmanuel
17. Kwitonda André
18. Hakizimana Théogène
19. Ndagijimana Jean Chrétien
20. Mukandutiye Angelina
21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

Ni urubanza rwiteze gutangira uyu munsi, abantu baza gukurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga,  ruraje ishinga amahanga arimo ibihugu bigize ubumwe bw’u Burayi na Amerika aho inteko zishinga amategeko(Uburayi) zaho na Sena (Amerika)  basabye u Rwanda kurekura uyu Rusesabagina, ariko bagasubizwa ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga.

Ni urubanza byitezwe ko rushobora kuzamara igihe kuko ruregwamo abantu benshi, ni mu gihe Rusesabagina w’imyaka 66 ari we ukomeje kuvugwa cyane muri uru rubanza. Ni umugabo mu 2005 wahawe igihembo gikomeye gitangwa na Perezida wa Amerika, cyahawe abantu nka Mama Tereza w’i Kalikuta, kubera filimi ishingiye ku nkuru y’uko yarokoye abantu muri jenoside. Iyi nkuru ariko yakinwemo filimi yiswe ‘Hotel Rwanda’ yamamaye cyane ku isi, bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko ari ibinyoma.

Imfungwa ‘idasanzwe’

Rusesabagina aregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba, ni imfungwa idasanzwe irinzwe cyane kugeza ubwo bwa mbere agezwa mu rukiko abemerewe kwinjiramo babanje gupimwa Covid-19.

Abatari bake bafungwa mu Rwanda, bashobora kumara igihe mu nkiko ebyiri (urw’ibanze, n’urwisumbuye bajurira) baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Rusesabagina, imfungwa yafashwe ikagezwa mu Rwanda mu buryo budasasanzwe kandi butavugwaho rumwe, we ntibyarengeje igihe cy’ukwezi giteganywa n’amategeko.

Ibihugu bimwe by’amahanga n’imiryango itandukanye bimaze igihe bishyira igitutu ku Rwanda kuri Rusesabagina, bivuga ko hakwiye iperereza mu buryo yafashwe akagezwa mu Rwanda.

Umukobwa we Anaise Kanimba yabwiye BBC ko se “atashoboraga kujya mu Rwanda ku bushake bwe”.

Leta y’u Rwanda ivuga ko agomba kuryozwa ibitero byahitanye abantu mu 2018 na 2019 by’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari abereye umukuru wungirije.

Rusesabagina ni inde?

  • Yavukiye i Murama, mu cyaro kiri mu majyepfo y’u Rwanda
  • Yavuye mu Rwanda mu 1996, asaba ubuhungiro mu Bubiligi
  • Afite abana batanu, ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika
  • Yize anakora ibijyanye na hoteli nyuma aba impirimbanyi ya politiki
  • Nyuma ya filimi ‘Hotel Rwanda’ yabonye ibihembo bitandukanye
  • Yashinze ishyaka PDR-Ihumure, ritavugarumwe n’ubutegetsi rikorera mu buhungiro

Rusesabagina yerekanwa i Kigali kuwa mbere tariki 31/01/2020
Rusesabagina yerekwa itangazamakuru
Rusesabagina yumvikanye henshi anenga ubutegetsi bw’u Rwanda , avuga ko yifuza impinduka mu butegetsi. Mu 2018 na 2019 yabonetse mu mashusho, n’ikiganiro n’abanyamakuru yemera gushyigikira umutwe wa FLN, avuga ko “igihe kigeze ngo hakoreshwe uburyo bwose bushoboka mu kuzana impinduka mu Rwanda kuko inzira zose za politiki zanze”.

Mu rukiko mu kwezi kwa cyenda, yemeye ko yateye inkunga y’amafaranga FLN, ariko ko uwo mutwe wakoraga mu bwigenge kandi inkunga ye itari igenewe ibikorwa by’iterabwoba, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Mu cyumweru gishize, inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yavuze ko ikemanga ubutabera Rusesabagina azahabwa, ivuga ko bamwe mu bategetsi mu Rwanda basa n’abamaze kumucira urubanza.

Inteko ishingamateko y’u Rwanda yateranye kuwa mbere w’iki cyumweru yanenze ibyavuzwe n’inteko y’Uburayi ko uregwa “atazahabwa ubutabera buboneye” ivuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga.

Ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho

 Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
- Gutera inkunga iterabwoba
- Iterabwoba ku nyungu za politiki
- Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
- Kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako

Loading