Rusizi: Umwana yakatiwe imyaka 15 azira kwica abagore babiri no kubasambanya

Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi ruherutse guca urubanza ubushinjacyaha bwarezemo umwana w’imyaka 16  icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake byakorewe abagore babiri.

Urukiko rwahamije  uyu mwana wiswe N.D ibyo byaha byombi, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15, mu rubanza rwasomwe kuwa 10 Gashyantare 2021.

Ku itariki ya 06 Mutarama 2020 saa tanu n’igice z’amanywa, umurambo w’umugore  wabonetse mu gashyamba mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu murenge wa  Gihundwe ndetse no ku wa 12 Mutarama 2020 haboneka undi murambo w’umugore  mu gashyamba k’inturusu kari mu mudugudu wa Isha, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Giheke, hafi y’ahabonetse uwa mbere, kandi  bombi bagaragaza ko basambanyijwe.

Uregwa  yaraketswe, atangira no gukorwaho iperereza. Ku wa 16 Gashyantare 2020 uyu mwana yaje gufatirwa hafi y’aho iyo mirambo yabonetse ari gukurubana undi mugore yamutuye hasi ashaka kumujyana mu ishyamba ateshwa n’abagenzi bari mu modoka batambukaga mu muhanda.

N’ubwo N.D  yaranzwe no guhindura imvugo no kwivuguruza mu nzego z’iperereza no mu rukiko, ibizamini  by’isuzuma ndangamisusire (ADN) byagaragaje ko yasambanjije umwe muri bishwe mbere yo kumwica.

Ku wa 10 Gashyantare Urukiko rwazuye ko uregwa ahamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse bushake maze ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 nkuko biri mu nkuru yanditswe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda (NPPA).

Loading