Gasabo: Ukekwaho kwica urw’agashinyaguro uwacumbikiye umugore we yasabiwe burundu

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwasabiye igifungo cya burundu Nsengimana Damien ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi  yakoreye umukecuru witwaga Uwimana Pelagie amutemaguye .

Ni urubanza rwongeye kuburanishwa n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo tariki 29 Mutarama 2021, ari nabwo ubushinjacyaha bwasabiye iki gihano Nsengimana wemera icyaha akurikiranyweho.

Nsengimana Damien akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano  muri rusange nkuko tubikesha urubuga rw’ubushinjacyaha mu Rwanda. Uyu atuye mu Mudugudu wa Nyakirehe Akagari ka Ngiryi, Umurenge wa Jabana , Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Ku itariki ya 02/11/2020 Nsengimana Damien yagiranye amakimbirane n’umugore we  aramukubita, amuhungira ku muturanyi wabo , ari we umukecuru witwaga Uwimana Pelagie  aharara iminsi itatu. Ku munsi wa kane Nsengimana Damien yateye urugo rw’uyu mukecuru ari nijoro, ahageze yica urugi yinjira mu nzu asangamo umukecuru wenyine, amubaza aho umugore we ari aramubura kuko  uyu mugore yamwumvise agasohoka yiruka.

Nsengimana abuze umugore we yahise  atangira gutemagura uwo mukecuru( Uwimana Pelagie)  wari wacumbikiye uwo mugore we, aramucocagura umubiri wose akoresheje umuhoro, amucagaguramo udupande kugeza ubwo umwuka umushizemo.

Uregwa yaburanye yemera icyaha agasobanura n’uburyo cyakozwemo .Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 04 Gashyantare 2021.