Muhanga: Umukozi wo mu rugo n’umumotari bibye umwana basabiwe ibihano

Ubushinjacyaha bwo ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwasabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 umukobwa  w’imyaka 18 wibye umwana w’imyaka 4 yigeze kurera, akaba yarambwibye afatanyije n’umumotari.Umumotari we yasabiwe gufungwa imyaka 10.

Uyu mukobwa yibye umwana wo mu rugo yahoze akoramo akazi ko mu rugo, ni nyuma y’uko aruvuyemo mu kwezi kwa 11/2019.  Bene urugo baje gutungurwa n’uko bongeye kuhamubona ku itariki ya 25/10/2020 ubwo umwana wabo yari yagize isabukuru y’imyaka 4 y’amavuko, ariko ntibabitindaho, kuko yahise yongera aragenda.

Byageze ku itariki ya 12/2/2021 ubwo uwo mwana yari yagiye ku ishuri riherereye mu kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu  Karere ka Ruhango, ubuyobozi bw’ikigo Etoile du matin bwabonye umukobwa uje kubabwira ko uwo mwana iwabo bamushaka, uwo mukobwa anifashisha umumotari wari umuzanye, ahamagara umuyobozi w’ikigo kuri telefone yiyise se w’uwo mwana, asaba umuyobozi w’ikigo guha uwo mwana umukobwa yohereje kumutwara.

Amasaha yo gutaha ageze, nibwo hamenyekanye ko uwo mwana yibwe, Dasso n’abaturage batangira kumushakisha hifashishijwe guhanahana amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga. Umubyeyi umwe wari wabonye ayo mafoto yageze iwe mu rugo ahasanga uwo mwana, asanga uwamwibye amaze kuhamusiga. Ni ko kumushakisha basanga yihishe mu rutoki arafatwa, n’umumotari wari wiyise se w’umwana na we aza gufatwa.

Abaregwa baramutse bahamwe n’icyaha bakurikiranyweho cyo gutwara umwana mu buryo butemewe n’amategeko, bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 giteganywa n’ingingo ya 151 al.2 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ariko kuko umwe mu bakoze icyaha yagikoze akiri umwana utarageza ku myaka 18 y’amavuko, akaba yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 5, hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 54 al.2 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ku wa 26 Gashyantare 2021, ubushinjacyaha bwabasabiye ibyo bihano, ariko umukobwa  yasabiwe kugabanyirizwa ibihano  kuko atari yageza ku myaka y’ubukure, bityo asabirwa imyaka itanu aho kuba 10.