Gasabo:Umugabo wijyanye kuri polisi amaze kwica umugore we yakatiwe

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza rumaze iminsi ruburanisha, ubushinjacyaha bwaregagamo Hategekimana  Thomas w’imyaka 31 y’amavuko icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yakoreye  umugore we Uwamariya Jacqueline w’imyaka 37, amunize kugeza ashizemo umwuka.

Yishe uyu mugore we mu ijoro ryo ku itariki ya 28 Mutarama 2021, mu Mudugudu wa Muremera, Akagari ka Karuruma mu Murenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo. Hategekimana yahise yishyikiriza Polisi sitasiyo ya Kimisagara, yemera ko yishe umugore we bari barashakanye bivugwa ko bari bamaze igihe bagirana amakimbirane.

Tariki 26 Gashyantare, urukiko rwamukatiye igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwakimusabiye.

Yakatiwe iki gihano hifashishijwe ingingo ya 107 y’Itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange, rivuga ko uhamwe n’icyaha cy’ubwicanyi ku bushake ahanishwa igifungo cya burundu.

Ubwo Hategekimana yamaraga kwijyana kuri polisi, inzego zishinzwe umutekano zahise zimujyana mu rugo iwe, zihageze zisanga umugore yamaze gushiramo umwuka, gusa zasanze n’umwana w’imyaka umunani w’uyu muryango yamaze guhamagaza abaturanyi.

Uyu muryango wari umaze amezi abiri ugiye gutura Mudugudu wa Muremera, gusa ngo ibijyanye n’amakimbirane adakabije wari ufitanye ubuyobozi bwari bwarayamenye.