Hari impungenge ko abakekwaho jenoside bapfa ari abere nka Michel BAKUZAKUNDI

Michel Bakuzakundi ntazigera aburanishwa ku ruhare yakekwagaho muri jenoside yakorewe abatutsi,  kuko yapfuye, mu yandi magambo yapfuye ari umwere, ibi bikomeje gutya biteye impungenge.

Ni ibitangazwa n’umuryango CPCR wiyemeje gushakisha abakekwaho jenoside yakorewe abatutsi baba mu Bufaransa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Umuyobozi w’uyu muryango Alain Gauthier avuga ko bahangayikishijwe n’iki kibazo. Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize bamenye amakuru ko Michel Bakuzakundi, CPCR yari yarareze imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa i Paris kubera uruhare muri jenoside, ko yapfuye tariki 8 Kamena 2021 mu bitaro byitwa Jacques Monot de Montivilliers, hafi ya Havre.

CPCR yari yaratanze ikirego tariki 23 Ugushyingo 2017, irega Bakuzukundi ku ruhare muri jenoside akekwaho ko yaba yarakoreye mu gace ka Remera mu Mujyi wa Kigali. Aregwa yari ashinzwe abimukira muri diyoseze gatolika ya Havre nkuko byagaragazwaga n’akanyamakuru k’iyo diyoseze.

Kuba Bakuzakundi yarapfuye mbere yuko aburanishwa, akaba yarapfuye ari umwere nkuko byabaye kuri Claver Kamana mu 2017, CPCR isanga ari ikibazo.

Bakuzakundi wahoze akora mu ruganda rw’icyayi mu Rwanda, mu 1996 yigeze gufungirwa muri Cameroun ku ruhare yakekwagaho muri jenoside yakorewe abatutsi, maze mu 1997 arafungurwa ku cyemezo cy’urukiko rw’ubujurire muri icyo gihugu cyahise kinamwemerera ubuhungiro bwa politike.

Gauthier avuga kuba abakekwagaho icyaha bapfa bataragezwa imbere y’ubutabera  ari ikibazo gikomeye kitari gikwiye kubaho bakurikije uko bakomeje gusaba ubutabera bw’u Bufaransa ngo buburanishe abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Agira ati ” Bitsindagira ibyo tutahwemye kwerekana mu myaka 20 ishize. Ubutabera bw’u Bufaransa ntibwakoze ibishoboka mu gutegura ibijyanye n’imanza mu bihe bikwiye.”

Yungamo ko hari abandi baregeye inkiko ubu bashaje, cyangwa barwaye, ku buryo kuba bapfa bataraburanishwa atari ikintu gitangaje.

Ni muri urwo rwego CPCR itegereje imyanzuro ya perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku cyakorwa ngo hatangwe ubutabera kandi ku gihe nkuko bakunze kubimwandikira.

Perezida Macron ari mu Rwanda ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi no mu kiganiro n’abanyamakuru yasezeranyije gukurikirana iby’itangwa ry’ubutabera ku buryo abakekwaho jenoside badatoroka ubutabera.

CPCR yandikiye Macron imwibutsa ko igihe cyahise kitagaruka. Ibyo ngo bibaye kuri Bakuzakundi bishobora kuba no ku bandi.

Si CPCR gusa kuko n’imiryango itandukanye iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi nka IBUKA n’iyindi yakunze gusaba ko gukurikirana abakekwaho jenoside byakwihutishwa kuko abayikekwaho bari gusaza, ndetse na bamwe mu bayirokotse bimeze gutyo ku buryo bashobora gupfa batabonye ubutabera. Ikindi ni uko hari ibimenyetso bigenda bisibangana uko imyaka ihita.

Mu bakekwaho jenoside bakekwa ko bihishe mu Bufaransa ndetse bamwe bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi ku basaga 40, batatu nibo bamaze kuburanishwa bakanakatirwa. Abo ni Pascal Simbikangwa wari kapiteni mu mutwe warindaga perezida Habyarimana Juvenal, uyu yakatiwe imyaka 25 y’igifungo. Hari kandi Octavien Ngenzi na mugenzi we Tito Barahira bayoboraga komini zo mu Burasirazuba bw’u Rwanda bakatiwe igihano cya burundu.

Deus Ntakirutimana