Ruhango: Umugabo wasambanyije umugore ku gahato yakatiwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije icyaha umugabo wasambanyije ku gahato umugore amutegeye mu nzira, rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. 

Uregwa wavutse mu mwaka wa 1994, atuye mu  Mudugudu wa Bereshi, Akagali ka Kizibere, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo. Kuwa 23/01/2020, mu masaha yo hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice na saa moya n’igice z’umugoroba, yategeye mu nzira ahantu hari agashyamba umugore  wari uvuye guhahira mu gasoko bita Ndaburaye, amusambanya ku gahato abifashijwemo n’undi mugabo mugenzi we utarabashije kumenyekana.

Mu gihe uwahohotewe yari arimo ataha, abantu babiri bari inyuma ye, umwe yahise amutanga imbere amutambika akaboko gafashe icyuma mu ijosi, undi ahita azamura ingofero y’umupira uwo mugore yari yambaye, ahambirizaho igishumi yari afite, bahita bamukururira mu gashyamba kari aho bafata aka umwitero yari afite bawumubohesha amaboko bayashyize inyuma, bayahuza n’akaguru bagahinnye.

Umugore kuvuga byaramunaniye, bahita bashishimura imyenda yari yambaye  umwe muri bo atangira kumusambanya mu gihe mugenzi we yari afatiye icyuma mu ijosi kugira ngo uwo mugore  atavuga, uwamusambanyaga arangije abwira mugenzi we ngo ako kagore bakareke kazagwe ahandi, bahita biruka, umugore abona gutaka. uwamwumvise bwa mbere atabaza niwe waje kumubohora.

Uregwa yahamwe n’icyaha cyo gusambanya ku gahato tariki 9 Nyakanga 2021, ni icyaha giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 134 z’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nkuko NPPA ibitangaza.