Karidinali Monsengwo wahinyuye amatora ku bwa Kabila yitabye Imana

Karidinali Laurent Monsengwo Pasinya wo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yapfiriye mu Bufaransa kuri iki cyumweru ku myaka 81, azize uburwayi.

Urupfu rwe rwemejwe na Karidinali Fridolin Ambongo Besungu – ari na we wamusimbuye agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2018, wasabye rubanda kumusabira iruhuko ridashira.

Mu cyumweru gishize nibwo Laurent Monsengwo yajyanywe kuvurirwa mu Bufaransa uburwayi butatangajwe.

Mu 2010 nibwo yagizwe karidinali usibye kuba umunyedini ukomeye azwi kandi nk’impirimbanyi y’amahoro, ibiganiro n’uburenganzira bwa muntu.

Mu 2011, karidinali Monsengwo yanyuranyije n’uwari Perezida Joseph Kabila ubwo yavugaga ko amatora yari yabaye “atarimo ukuri cyangwa ubutabera”.

Mu 2013, yari mu ba-cardinal bashoboraga gutorwamo Papa, ndetse yari mu nteko y’abatoye Papa Francis uriho ubu.

Tambuka Twitter ubutumwa, 1

Monsengwo yize Tewologiya n’amasomo yimbitse ya Bibiliya i Roma n’i Yeruzalemu, mbere yo kugaruka muri Afurika mu butumwa.

Yagizwe umupadiri mu kwezi kwa 1963 na Musenyeri mu 1980. Mu 1981 yagizwe Arkepiskopi wa Kisangani mu 2007 agirwa Arkepiskopi wa Kinshasa.

Monsengwo ntiyacecetse ku byo yabonaga bitagenda ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko, Laurent-Désiré Kabila cyangwa Joseph Kabila.

Padiri Jean-Marie Konde ushinzwe itumanaho muri Kiliziya i Kinshasa yanditse kuri Twitter ati: “Umusoda w’icyatwa wa Kristu, ruhukira mu mahoro”.

Ivomo:BBC