U Butaliyani bwatwaye igikombe cy’u Burayi

Ikipe y’u Butaliyani [Squadra Azzurra]yatwaye igikombe cy’u Burayi[Euro 2020] itsinze Abongereza ku mukino wa nyuma kuri penaliti 3-2.

 Uyu mukino wahuje ibi bihugu wabaye kuri iki cyumweru saa tatu z’ijoro zo mu Rwanda, ni imikino yatangiye tariki 11 Kamena ikaba yasojwe tariki 11 Nyakanga 2021.

Umukino wahuje ibi bihugu warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe mu gihe cy’iminota 90. Waje kongerwaho indi minota 30 ariko nabwo amakipe yombi ntiyatsindana, bitabaza penaliti aho abongereza batatu bakurikiranye barimo Rashford, Saka na Sancho barase izo penaliti nyamara bari bitabajwe n’umutoza w’u Bwongereza wabashyizemo mu minota ya nyuma ngo bamufashe gutera penaliti.

Ni umukino wabereye mu kibuga cy’umupira w’amaguru cya Wembley kiri ku murwa mukuru w’u Bwongereza, Londres.

Bubaye ubwa mbere u Butaliyani butsindira iki gikombe kuva mu mwaka w’i 1968.

Niwo mukino wa mbere usoza irushanwa ry’i Burayi ukijijwe na penaliti kuva Cekoslovakiya itsinze u Budade bwo mu burengerazuba mu mwaka w’i 1976.

Yari inshuro ya gatatu u Butaliyani bugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa kuko no mu mwaka w’i 2000 no mu mwaka w’i 2012 bwari bwageze ku mukino wa nyuma ariko bugatsindwa.

Ikipe y’u Bwongereza(three lions) yari mu mukino wari ukurikiwe n’abafana basaga ibihumbi 67 ku kibuga cy’umupira cya Wembley. Iyi kipe iheruka gutwara igikombe gikomeye mu 1966 ubwo yatwaraga igikombe cy’Isi, ubu hashize imyaka 55.

U butaliyani bwegukanye iki gikombe cy’u Burayi ku nshuro ya kabiri.