Urubanza rwa Neretse: Impaka zabaye ndende ku bijyanye no kwandika ibihavugirwa

Impaka zabaye ndende mu rukiko rwa rubanda mu Bubiligi, mu rubanza rwa Neretse Fabien, aho ubwunganizi bw’uregwa bushaka ko ibivugwa n’umutangabuhamya byose byakwandikwa, urukiko rukabibona ukundi.

Ubwo umwe mu bunganira Neretse Fabien yabazaga ibibazo birenga bitatu, umucamanza agakomeza kumubwira ko umutangabuhamya yamaze kubisubiza, umwuka mu rukiko wahindutse bisa nk’aho habaye guhangana. Umucamanza Sophie Leclerq azamura ijwi, abunganizi nabo bati, « Ese ko uvuga ko byasubijwe, hakaba nta muntu uri kubyandika, urabona hatari ibyo twibagirwa ?

» Umucamanza abanza kumusomera ingingo ya 312 mu itegeko rigenga imiburanishirize mu gihugu cy’u Bubiligi, aho ivuga ko « inkiko za rubanda ziburanishwa humva abantu nta kwandika ibivuzwe ».

Aha yamusobanuriye ko ari ko itegeko rimeze, asaba buri wese kwandika ibyo abona ari ngombwa, cyane ko haba hari ubundi buhamya bwanditse bwatanzwe mbere, umutangabuhamya akaba agera mu rukiko ngo abusubiremo mu magambo.

Ibi ngo kandi bikorwa mu rwego rwo kutarogoya inteko bahagarika ibiganiro, kugira ngo badatakaza igihe. Ikindi umucamanza yibutsa abunganira ni uku ubu buryo buri gukoreshwa babuganiriyeho mu nama ntegurarubanza yabaye mu mpere z’Ukwakira uyu mwaka. Ibi rero byahise bizamura impaka mu rubanza, urukiko ruhagarika iburanisha mu gihe cy’iminota 30, abacamanza bajya mu mwiherero n’abunganizi (inyangamugayo zitarimo). Umwe mu bunganira Neretse nawe yemera ko ari byo ku mpamvu z’igihe.

Ati, « Amategeko yo mu Bubiligi ntabyemera , ariko icyo twabonye n’uko ababuranye iki cyaha cya Jenoside mu rukiko mpuzamahanga rw’Arusha, byarandikwaga uko umuntu agenda atanga ubuhamya habaga hari umwanditsi w’urukiko wandika ibyo yagiye avuga , ku buryo ukeneye kongera kubusoma yashoboraga kuburebamo byoroheje. Ariko noneho kubera ko hano ari ukuvuga gusa, birasaba gutega amatwi cyane ukumva ibyo umucamanza abaza, ukumva ibisubizo ubutangabuhamya atanga ; gerekaho noneho n’abasemuzi. Ni ukuvuga ko n’umwimerere w’ubuhamya uhatakarira ».

Uruhande rw’ubwunganizi bw’abatanze ikirego nabo bavuga ko inyandiko zose z’ibyo abatangabuhamya bavuga zihari, ko gusubiramo ibyakozwe byose byaba ari ugutinza urubanza cyane ko abatangabuhamya basaga 100.

Abatangabuhamya bashinja n’abashinjura nibo bakomeje gutanga ubuhamya muri uru rubanza rwa Neretse ukurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu muri Mata 1994.

Bamwe muri aba batangabuhamya banagaragaza ko hari ibyo bagiye bibagirwa nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye ,na nyuma kandi y’imyaka bamwe muri aba batangabuhamya babajijwe bwa mbere . Ibi bituma bamwe bivuguruza mu byo bavuga, ntihagire ubasha kumenya niba babikorera ubushake cyangwa izindi mpamvu.

Urubanza ruregwamo Fabien Neretse rwatangiye kuwa kane tariki ya 7 Ugushyingo 2019 i Bruxelles mu Bubiligi. 

Inkuru The Source Post ikeaha Pax Press