Umuhinzi ‘yafatiriye’ indege ya Tanzania muri Canada

Canada yafatiriye imwe mu ndege nshya za Tanzania, mu gihe hakomeje ubushyamirane bushingiye ku guha indishyi umuhinzi wanyazwe ubutaka mu myaka ya 1980.

Ni urubanza rushingiye ku muturage ukomoka muri Namibia leta ya Tanzania irimo miliyoni zibarirwa muri mirongo z’amadolari y’Amerika kubera ubutaka bwe yafatiriye ubwo yabaga muri icyo gihugu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Palamagamba Kabudi, yavuze ko igikorwa cya Canada ari icya gashakabuhake kigamije gukoma mu nkokora iterambere rya Tanzania.

Hermanus Steyn, uwo muhinzi wavukiye muri Namibia, yatakaje isambu ye ngari yahingagamo n’imyaka nk’ibishyimbo ubwo leta yari muri gahunda yo gushyira ubutaka mu maboko yayo mu myaka ya 1980.

Indege ya Tanzania yari yafatiriwe muri Africa y’Epfo yarekuweAfrika y’Epfo yafashe indege ya Air TanzaniaAbatanzania bati: ‘Mudusubize indege yacu’

Usibye iyo sambu ye, yatswe kandi ibikoresho by’ubuhinzi, imodoka zibarirwa muri za magana ndetse n’indege nto ze zibarirwa mu macumi.

Nyuma yaje kugana ubucamanza, nuko urukiko rutegeka ko ahabwa indishyi irenga miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika.

Indishyi yariyongereye

Ariko leta ya Tanzania ntiyigeze imuha iyo ndishyi yatsindiye yose uko yakabaye, bituma amafaranga yamusigayemo akomeza kugenda yiyongera uko imyaka yagiye ishira kubera inyungu z’ubukerererwe.

Ubu indishyi leta ya Tanzania imurimo igeze kuri miliyoni 33 z’amadolari y’Amerika.

Uyu wahoze ari umuhinzi, kuri ubu yatangajwe ko atemerewe gukandagira ku butaka bwa Tanzania. Ni ko guhitamo rero gukomereza ikibazo cye mu mahanga.

Ku ikubitiro yagannye muri Afurika y’Epfo, none ubu ageze muri Canada. Avuga ko leta z’ibyo bihugu zikwiye gufatira imitungo ya leta ya Tanzania ngo zimufashe kubona amafaranga y’indishyi imurimo.

Mu kwezi kwa munani uyu mwaka, Afurika y’Epfo yafatiriye indi ndege ya Tanzania kubera nubundi icyo kibazo, nyuma iza kuyirekura.

Perezida John Magufuli yasezeranyije kongera umubare w’indege za kompanyi y’igihugu ya Air Tanzania, yari ifite indege imwe gusa ubwo yageraga ku butegetsi mu mwaka wa 2015.

Inkuru dukesha BBC
ND