Bidasubirwaho Lt Joel Mutabazi azakomeza gufungwa ubuzima bwe bwose
Urukiko rw’ubujurire i Kigali rumaze kugumishaho igihano cyo gufunga burundu Liyetona Joel Mutabazi wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu rumuhamije ibyaha birimo gushaka kwica perezida w’u Rwanda.
Urubanza rwamaze amasaha menshi kuko buri umwe mu bareganwa na Joel Mutabazi – mu bajuriye – yagendaga asomerwa ukwe.
Urukiko rumaze gusoma uyu mwanzuro Liyetona (Lt) Mutabazi ntiyagaragaje gutungurwa yakomeje gutuza, yagiye gusinyira uyu mwanzuro w’urukiko amwenyura.
Mu 2014 Urukiko rwa gisirikare rwari rwamukatiye gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare rumuhamije ibyaha by’ubugambanyi, gutoroka igisirikare, gukwiza impuha zigamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda ari mu mahanga no kugambira kugirira nabi umukuru w’igihugu.
Lt Mutabazi avuga ko atigeze akorana na Kayumba NyamwasaJoel Mutabazi yakatiwe burunduAbaregwa gushimuta Joeli Mutabazi bari mu rukiko
Ubujurire bwe bwatangiye kuburanishwa muri uyu mwaka.
Bwana Mutabazi afatwa nk’ukuriye itsinda ry’abandi umunani bose baregwa ibyaha bifitanye isano. Bamwe muri bo uyu munsi bagiye bagabanyirizwa ku myaka bari bakatiwe n’urukiko rwa gisirikare.
Ifatwa rye mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda
Lt Joel Mutabazi yahunze u Rwanda mu mpera za 2011, mu iburana yabwiye urukiko ko yavuye mu Rwanda atakibona nk’umusirikare kuko atahembwaga kandi ntavuzwe nk’abandi basirikare.
Yavuze ko atari kuva mu gisirikare yakoreye kuva afite myaka 12, hatabaye ikibazo gikomeye kuri we. Ibi byatumye ajya kuba impunzi muri Uganda.
Mu kwezi kwa munani 2013 yafashwe na polisi ya Uganda ku busabe bw’u Rwanda, mu nzira azanywe mu Rwanda izindi nzego za Uganda zahagaritse iki gikorwa.
Umunyamakuru wa BBC i Kampala icyo gihe yatangaje ko Lt Mutabazi yahise ajyanwa gufungirwa igihe gito muri kasho iri ku biro bya Perezida Yoweri Museveni wa Uganda. Nyuma aza kurekurwa.
Hashize amezi abiri, Lt Mutabazi yongeye gufatwa n’abantu batatangajwe agezwa mu Rwanda, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, kimwe nawe, bemeza ko yashimuswe.
Ubutegetsi mu Rwanda bwatangajwe ko bwashyikirijwe umuntu ukekwaho ibyaha mu buryo bwemewe.
Ubutegetsi bwa Uganda bwo bwamaganye iki gikorwa bunaburanisha bamwe mu basirikare baregwa uruhare mu gufata no kohereza mu Rwanda Lt Mutabazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ifatwa n’iyoherezwa mu Rwanda rya Lt Mutabazi rifatwa nka kimwe mu byazamuye umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwa Uganda.
Ubutegetsi bwa Uganda bwatangiye gushinja ubw’u Rwanda kwinjirira zimwe mu nzego z’ubutegetsi muri Uganda, ubutegetsi bw’u Rwanda nabwo bushinja ubwa Uganda gufasha abarwanya u Rwanda.
Umubano w’ibihugu byombi wagiye ukomeza kumera nabi kugeza n’ubu.
Inkuru The Source Post ikesha BBC