Urubanza rwa Neretse: Ubuhamya abayoboraga muri Ruhengeri batanze nyuma yo gusaba ko abanyamakuru bahezwa
Amatsiko yari yose ku bakurikirana urubanza rwa Fabien Neretse ruri kubera mu Bubiligi, nyuma yuko abatangabuhamya bahoze bayobora inzego zitandukanye mu yahoze ari perefegitura Ruhengeri basabye ko abanyamakuru bari kurukurikirana basohorwa.
Urukiko rwa rubanda i Bruxelles rwanze ubu busabe rutegeka ko abanyamakuru baguma mu rukiko bagakurikirana uru rubanza.
Uwari utegerejwe ku munsi w’ejo ni uwahoze ayobora mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ubwo yatangaga ubuhamya yifashishije uburyo bw’iya kure, arafunze yakatiwe igifungo cya burundu n’inkiko gacaca.
Yashakaga ko abanyamakuru basohorwa ngo badatangaza ibyo yavuze agira ati “Njye ndafunzwe, kandi mfite imiryango n’incuti, itangazamakuru rijya rihindura inkuru kandi sinabasha kuyivuguruza, igihe ntayishimiye.”
Akomeza avuga ko hari igihe byagira ingaruka ku ncuti ze cyangwa abavandimwe be.
Uyu mugabo yasobanuye iby’imbunda 300 zatanzwe muri Ruhengeri. Avuga ko zatanzwe mu rwego rwo kwirindira umutekano. Akomeza avuga ko yashatse guhungisha abatutsi abashyira perefegitura, ariko bakabica kuko ngo nta basirikare bo kubarinda yari afite.
Ku bijyanye n’imbunda zatanzwe avuze ko muri buri murenge (segiteri) hatangwaga nk’ebyiri.
Uyu mugabo yakatiwe burundu n’inkiko zo mu Rwanda. Nyamara ntiyemera ibyaha byatumye ahanishwa icyo gihano, avuga ko bamwangiye gusubirishamo urubanza rwe rwarangiye gukatwa burundu. Mu iperereza kuri uru rubanza ryakozwe mbere yavuze ko urubanza rwe atari urugamije gutanga ubutabera ahubwo ari urwa politiki.
Abibajijweho ati “Mwasabye kuvuga ku rubanza rwa Neretse, ntabwo ari urubanza rwanjye.”
Akomeza agira ati “Mwantumiye kuvuga ibya Neretse, ibyanjye nzabibwira urundi rukiko bititwa ubuhamya,mumbaze ibya Neretse ibyanjye mubyihorere.”
Uyu mugabo yasabye ko bamwereka Neretse hifashishijwe uburyo bw’iya kure, ariko ntibamumwereka ahubwo bamubwira ko ntacyo abaye.
Uru rubanza ruri kubera i Bruxelles mu Bubiligi aho hari gutanga ubuhamya uwahoze ayobora komini imwe mu zari zigize perefegitura ya Ruhengeri. Uyu na we yabanje gusaba ko abangamakuru basohorwa ariko urukiko ruvuye kwiherera rutegeka ko abanyamakuru bakurikirana uru rubanza ruri kuba ubu.
Uyu mugabo wahoze ari mu buyobozi bwabarizwaga muri Ruhengeri abajijwe ku byaha afungiye yahamijwe niba abyemera ndetse n’urukiko rwamukatiye. Yavuze ko ari inkiko gacaca kandi ko asubiza kimwe ibindi ari ibye atazana muri uru rukiko, kubera ko urukiko rwanzuye ko abantu bose bemerewe gukurikirana uru rubanza.
Uri gutanga ubuhamya ubu avuze ko imbunda zatangwaga nazo zabaga zishaje zidakora mu buryo nk’ubw’izigezweho uyu munsi (zitari automatic).
Uyu mugabo asabye kwerekwa uri kuburana (Neretse) ati “Byari kuba byiza munyereste uwo muntu mwambazagaho niba akiriho cyangwa atakiriho”
Baamusubije ko ntacyo abaye.
Me Flamme wunganira Neretse avuze ko uyu mutangabuhamya avuga ukuri.
Ati « Uyu ari mu batangabuhamya batatu bumviswe hano, bemera ibyo bavuze mbere, nta kujijinganya, nta kubanza kwibaza, kandi aravuga ibisa neza n’ibyo yavuze mbere, ni umutangabuhamya wo kwizerwa(credible) ».
Ntakirutimana Deus