Umwiherero wahuje abayobozi bo mu nzego z’ibanze wafashe imyanzuro ikakaye
Umwiherero wahuje abayobozi b’inzego z’ibanze bari bateraniye i Musanze wafatiwemo imyanzuro ikomeye isaba imbaraga zidasanzwe ku bayobozi bemeza ko bazayishyira mu bikorwa uko byagenda kose mu rwego rwo gukorera umuturage.
Imwe muri yo irimo kurangiza imanza zijyanye n’inkiko gacaca, gushyiraho ahantu h’icyitegererezo n’ibindi birimo kubakira abaturage batishoboye bitarenze uyu mwaka.
Uyu mwiherero ugamije iterambere ey’abaturage (Local Government Delivery Forum- LGDF) wabereye mu karere ka Musanze, guhera tariki ya 27 kugeza tariki ya 28 Ukwakira 2019, ukaba uhuza MINALOC n’abayobozi bo mu Nzego z’Ibanze. Uyu mwiherero watumijwe kandi utangizwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Prof. Shyaka Anastase.
Witabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abamwugirije, ba Guverineri b’Intara, Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’Uturere, Abayobozi b’Uturere n’ababugirije, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara, Umujyi wa Kigali n’Uturere n’Abayobozi bashinzwe Imirimo Rusange mu Mujyi wa Kigali n’Uturere. Hari kandi n’Abayobozi b’Ibigo bya Leta bishamikiyekuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Abari mu mwiherero bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubushake ahorana bwo kubaka inzego z’ibanze kugira ngo zibe koko ishingiro ry’imiyoborere n’imikorere iteza imbere umuturage. Bamushimiye kandi ko yabakebuye mu minsi ishize ngo imihigo itaba umuhango gusa kandi no kubazwa ibyo dukora bikaba ihame (accountability) mu nzego z’ibanze.
Uyu mwiherero wibanze ku kongera kwisuzuma, kuganira ku nshingano n’uruhare rw’inzego z’ibanze mu gushaka ibisubizo by’ibibazo abaturage bafite no gukemura ibibazo bikibangamiye imikorere iboneye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije guteza imbere umuturage.
Mu ijambo ritangiza, Minisitiri yibanze ku kubaka no kwimakaza imikorere mu nzego z’ibanze ishingiye ku bintu bitatu, aribyo: kugaragaza ibyo dukora, kugira amakuru nyayo n’imikorere inoze (Accountability; Precision; Effeciency).
Abari mu mwiherero bahawe ikiganiro n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’U Rwanda ku umutekano mu Gihugu no mu karere ndetse n’uruhare rw’inzego z’ibanze mu kuwubungabunga.
Imyanzuro ya LGDF ya kabiri:
- Biyemeje ko guhera ubu; imihigo y’inzego z’ibanze zose (Uturere, Imirenge, Utugali, imigidugu) igiye kunozwa, kongerwamo imbaraga no kwitabwaho kurushaho kugirango ibe umuyoboro n’igipimo cy’impinduka mu mibereho mwiza n’iterambere ry’umuturage;
- Muri uyu mwaka wa 2019/20, biyemeje kugira Umudugudu- ntangarugero umwe muri buri Murenge, Akagari-ntangarugero kamwe muri buri Karere n’Umurenge-ntangarugero umwe muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali;
- Biyemeje gukomeza kwegera abaturage, kubakemurira iobibazo n’inngoga, no kubakangurira kwicungira umutekano kugira ngo tuzibe icyuho cyose cyawuhungabanya;
- Kongera imbaraga mu gukemura ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues), by’umwihariko abadafite aho baba bose bakaba batujwe mbere ya Kamena 2020; kandi buri mezi abiri hakazajya habaho igenzura ryerekana aho buri Karere kageze;
- Kongera imbaraga mu ikurikiranwa ry’ibikorwa no kunoza imikorere y’inzego zegereye abaturage no kuzongerera ubushobozi (Umurenge, n’Akagari);
- Buri Murenge kugira icyumba ntangamakuru (Sector Situation Room) bikaba umuhigo kugira ngo tugendere ku makuru nyayo, azibanda ku bibazo bibangamiye abaturage (HSI), uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, amakoperative, ibikorwa by’Itorero n’utundi dushya (innovations);
- Kongera igipimo cy’uko abakozi n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu byiciro bitandukanye babazwa ibyo bakora (accountability) no guhindura isura yazo (imporving LG functiomning and image );
- Kongera ikibatsi mu kwishakamo ibisubizo bikemura ibibazo by’abaturage no kubyutsa ibyakoraga bitagikora neza Urugero: Kandagira ukarabe, akasozi ndatwa, umugoroba w’umubyeyi, akameza k’amasahani, imboga & imbuto, igiti cyanjye n’ibindi bigendewe kumiterere y’Uturere;
- Gushyira imbaraga mu gukorana no korohereza abafatanyabikorwa batandukanye mu buryo buhoraho kugira ngo bafashe Uturere gukemura ibibazo bikibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage;
- Kwita kuri gahunda za Leta zizana impinduka vuba mu buzima bw’abaturage, by’umwihariko ubuhinzi, uburezi, ubuzima, amakoperative n’umuryango;
- Kongera imbaraga mu bukangurambaga ku baturage no gushyiraho uburyo bwo kwihutisha isuku n’isukura ku mihanda, mu miturire, mu ngo n’ahandi hantu hose hahurira abaturage;
- Gushyira imbaraga mu buryo bwo kwigenzura, kugenzurana no kwigiranaho mu Nzego z’Ibanze (Peer review and Peer learning approach) kandi hakurikizwa amabwiriza abigenga;
- Gukemura ikibazo cy’ibirarane by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi atarishyuwe abakozi b’inzego z’ibanze cyane cyane ab’imirenge n’utugari bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2020;
- Inzego z’Ibanze ziyemeje kuzamura ireme ry’ibyo zikora no kurushaho kunoza imikorere yazo (smart design, quality implementation and monitoring) hongerwa ingufu mu kwifashishas ikorasnasbuhanga ( automation of services);
- Kongera imbaraga no kubaka mu buryo burambye ubushobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo zishyire mu bikorwa gahunda za Leta kinyamwuga;
- Basabye inzego nkuru kugabanya inama zitumirwamo abayobozi b’inzego z’ibanze hagakoreshwa video conference kugira ngo abayobozi babone umwanya wo gukora no gukurikirana ibikorwa hakagabanywa n’izitumiza abaturage;
- Kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi zihabwa abaturage by’umwihariko VUP/Inkunga y’ingoboka, Inguzanyo, Girinka, Ifumbire n’izindi zigenewe abaturage bafite intege nke no gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe, bikozwe mu mucyo kandi bigakorwa n’abaturage ubwabo;
- Inama Njyanama kongera ubukangurambaga binyuze mu kwegera abaturage, gukurikirana ibikorwa no gukorana na JADF z’Uturere;
- Abayobozi b’inzego z’ibanze biyemeje kurangiza imanza za Gacaca zishobora kurangizwa zisigaye bitarenze Ugushyingo 2019;
- Guhashya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe mu kajagari cyangwa butemewe; kubufatanye n’izindi nzego bireba;
- Inzego za Leta (sectoral ministries) zisaba raporo mu nzego z’ibanze, zasabwe gushyiraho uburyo bumwe (standard format) bwa raporo zikenera n’igihe zitangirwa;
- Inzego z’ibanze ziyemeje kurushaho gukorana n’itangazamakuru mukumenyekanisha ibikorwa by’iterambere ry’abaturage;
Bikorewe i Musanze, kuwa 28 Ukwakira 2019