Prof Shyaka ntiyanyuzwe n’imikoranire ya bamwe mu bayobozi na ONG

Meya umwe mu turere tugize u Rwanda ntiyahuje n’umuryango utegamiye kuri leta wari ugiye kuhakora ibikorwa ukoresheje amafaranga yabo bivugwa ko atari make, ukudahuza ku bikorwa yawusabaga gukora nyamara waragennye ibyawo bituma wimukira ahandi.

Ahandi wimukiye si mu mahanga, ahubwo ni mu Rwanda, mu kandi karere, ariko abaturage bo muri ako karere uwo mushinga wari ugiye gukoreramo ntibagize amahirwe yo kunguka ibikorwa wari ugiye kuhakorera. Ahubwo byabaye amahirwe mu batuye Bugesera wimukiyemo.

Uru ni urugero rwatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase mu ihuriro rihuje abayobozi bo mu nzego z’ibanze bateraniye mu karere ka Musanze.

Shyaka abibutsa ko bagomba gukorana neza n’abo bafatanyabikorwa muri gahunda zigamije guteza imbere abaturage. Akomoza kuri ako karere katakoranye uko bikwiye n’uwo mufatanyabikorwa yerekana ko byari gushoboka ko akarere gafata amafaranga mu ngengo y’imari yako kari kageneye ibyo uwo muterankunga yashakaga gukora, kakayimura kakayakoresha mu byo kayoboragamo uwo muterankunga ngo akore, kagishije inama inzego zibishinzwe zirimo minisiteri y’imari n’igenamigambi, kagafatanya n’uwo muterankunga kunoza ibyo yashakaga gukora.

Avuga ko amafaranga biyemeje gushora mu bikorwa, akwiye gukoreshwa mu gufasha abaturage gutera imbere, bigakorwa muri bwa bufatanye bw’abayobozi n’abo bafatanyabikorwa, hirindwa ko hari uwapfunyikira amazi abaturage nyamara yarabasezeranyije ibikorwa bifatika.

Mu kubakebura agira ati “Dufite inshingano zo kwisuzuma, twibaza uko dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye. Aho ntihari abazana ubushobozi, ntitubijyemo neza?”

Ni muri urwo rwego asaba aba bayobozi gukamirika. Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri myaka ibiri ishize, amaze igihe agaruka kuri iyi nsanganyamatsiko yo kubaka ubufatanye. Inzego zituma igihugu gitera imbere harimo iza leta, iz’abikorera, iz’imiryango ishingiye ku madini n’imyemerere, harimo ndetse n’idashamikiye kuri leta na za koperative. Abo bose ni inzego umuntu yakwita ko ari imbaraga z’igihugu. Icyo twifuza rero iyo Umukuru w’Igihugu avuze ati twubake ubufatanye, tukabigira muri gahunda y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere ry’igihugu (NST1), tukabishyira muri za gahunda zacu, tuba tugomba kubishyira mu bikorwa. Turasaza ko inzego z’ibanze zikamirika mu buryo bwo kubaka ubufatanye n’inzego zitari iza leta ,n’iza leta. Twagirango duse n’abatamurura igihu mu maso mu bijyanye n’imbaraga ziri hariya….”

Aba bayobozi bamwemereye ko bagiye kwikubita agashyi bagateza imbere iyo mikoranire kuko biri mu nyungu z’abatutage bayobora. Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Bwana Habitegeko Francois ntabishidikanyaho akanasezeranya ubufasha ku bakibishidikanyaho.

Ati“ Dukwiye gukorana neza n’abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta ni inshingano zacu, kuko imikoranire myiza ni kimwe mu bituma umuturage agira ubuzima bwiza kandi agakomeza kwiteza imbere. Twese rero duharanira inyungu z’umuturage nta bwo ari byiza rwose ko ubuyobozi bukerensa izo nzego z’abikorera , kuko baba bafite ingengo y’imari na yo yunganira mu iterambere. Uko rero twe dukorana n’iyo miryango bishobora kuba bitandukanye n’ahandi ariko ubu tugiye gusangira ubunararibonye”.

Abagize uturere bagiye berekana ingengo y’imari y’abo baterankunga izashorwa mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2019/20. Mu karere ka Nyaruguru bazahakoresha asaga miliyari 2, Gicumbi ni 4, Nyamagabe ni 6 Frw, mu gihe mu ntara y’amajyaruguru ari miliyari 17.5. Shyaka avuga ko ku rwego rw’igihugu asaga miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika. Impuzandengo ya buri karere ikaba ari miliyoni 4$.

Ntakirutimana Deus