Abanyarwanda bitegure imikorere mishya isobanutse y’inzego z’ibanze-Prof Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase arasezeranya abanyarwanda imikorere mishya y’inzego z’ibanze banoza ibyo bakora, akemeza ko bizatanga umusaruro ufatika ugamije kubageza ku mpinduka zihuse.

Yabitangarije mu ihuriro rya kabiri rihuje abayobozi bo mu nzego z’ibanze bateraniye mu Karere ka Musanze, guhera tariki ya 27 kugeza ku ya 28 Ukwakira 2019.

Asezeranya abanyarwanda ko rizabagezaho umusaruro ukwiye.

Ati ” Iri huriro rigamije kwihutisha imikorere, ndagira ngo mbwire abanyarwanda bitegure imikorere mishya y’inzego z’ibanze zisobanutse kurushaho, imikorere mishya, kunoza ibyo dukora mu buryo bugaragara, butanga umusaruro ufatika. Hari aho bitangiye gusa nk’ibigaragara ariko uyu mwiherero turawuvanamo ingamba zituma inzego z’ibanze ziba ishingiro ryo kwihuta mu iterambere n’impinduka nziza mu gihugu cyacu.”

Akomeza avuga ko icyo bagamije ari ukugirango umuturage agerweho n’iterambere rimugenewe.

Yungamo ko hari icyo baheraho, ati “Hari ibyo twagerageje bitwereka ko bishoboka. Ubu tugiye guhuriza hamwe ingamba tubahe umwanya baganire kandi mu bikorwa mpindurabuzima by’abaturage turaza kubiganiraho kandi ntibiba amasigaracyicaro.”

Ku baryitabiriye bwa mbere ribafasha kuvomamo imbaraga zibabashisha gukora uko bikwiye. Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine aei muri 18% baryitabiriye bwa mbere. Asanga rizamufasha kunoza inshingano ze.

Ati “Ni byiza ko abantu iyo bakora bicara bakareba niba bari mu murongo batangiranye, niba ibyari biteganyijwe byarakozwe, ibyiza byakwigirwaho ni ibihe? Ingamba zo kubishimangira ni izihe? Rirafasha mu kwisuzuma mbere yuko abandi bagusuzuma.”

Ku ruhande rw’abasanzwe baryitabira ngo ryabahaye icyerekezo nkuko bigarukwaho n’Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois.

Ati “Iri huriro rigamije kwisuzuma ngo turebe aho dufite za birantega n’aho dukora neza ngo tube twabyigiraho. Ingufu abantu barazihakura, ni igihe kigera abantu bakongera bakikebuka bati ‘aho bitagenda neza ni hehe? Ni iki twakora. Abantu barongera bakisuzuma, uburyo bw’imikorere bwaba ubuhe butuma tugera ku mpinduka zihuse.”

Minisitiri Shyaka agaragaza ko mu ngingo basuzuma harimo ijyanye n’imihigo n’uko yakomeza gukoreshwa ngo ibe umusemburo w’impinduka zifatika. Ikindi ni ibisubizo abanyarwanda bagiye bishakamo n’uko byakomeza gusigasirwa hahangwa n’ibishya atari uguhanga ibishya ibindi bigasinzira. Atanga urugero rw’ibikorwa birimo akarima k’igikoni na kandagirukarabe bigenda bizimangatana.

Bazasuzuma uburyo aba bayobozi bafata itorero nk’iryakemura ibibazo by’abaturage, kuko ritashyiriweho ngo abantu bahamirize gusa.

Aba bayobozi kandi bararebera hamwe uko bakorana n’imiryango itegamiye kuri leta mu buryo bwo kwihutisha iterambere ry’abaturage, dore ko uyu mwaka ifite ingengo y’imari ya miliyoni 150 izakoresha muri ibi bikorwa.

Muri rusange izi nzego ziraganira ku mikorere n’imikoranire mu nzego z’ibanze, ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage n’ingamba mu kubikemura.

Ni mu gihe inzego z’ibanze zifite inshingano zikomeye mu guhindura imibereho y’abanyarwanda nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST). By’umwihariko, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikaba ifite inshingano yo kunoza imitangire ya serivisi, kongerera ubushobozi inzego z’ibanze, n’ubukangurambaga n’izindi.

Iri huriro riba kabiri mu mwaka rije rikurikira iryabaye muri Mutarama uyu mwaka, rihuje abayobozi barimo abo muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ba Guverineri b’Intara, ba Perezida b’Inama Njyanama z’Uturere n’Umujyi wa Kigali, abagize Komite Nyobozi z’Uturere n’Umujyi wa Kigali, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara, Uturere n’Umujyi wa Kigali, n’abashinze imirimo rusange mu turere n’Umujyi wa Kigali (Corporate Services Division Managers).

Ntakirutimana Deus