“Ndi Umunyarwanda” yatwigishije ko buri wese afite amahirwe angana n’ay’uwo ari we wese-Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye gahunda ya Ndi Umunyarwanda uko yongeye kubumbira hamwe abanyarwanda agaruka ku buryo yabahaye amahirwe angana.

Yabigarutseho kuwa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019 ubwo yasozaga ibikorwa by’ihuriro Unity Club Intwararumuri, avuga ko Ndi Umunyarwanda ari igitekerezo ngenga cy’ukubaho kw’abanyarwanda.

Umukuru w’igihugu agaruka kuri iyi gahunda n’umusaruro yatanze. Ati “Iyi ndi umunyarwanda tuvuga, icyo yatwigishije cyangwa icyo yahereyeho ni ukuvuga ngo umwana wa kanaka uwo ari we wese; w’idini iyo ariyo yose, w’ubwoko ubwo ari bwo bwose, w’akarere aturukamo ako ari ko kose, afite amahirwe angana n’ay’uwo ari we wese.”

Yungamo ko impamvu ubumwe n’ubwiyunge bivugwa bigenda bikanoroha ndetse n’abanyarwanda bakabyumva ari uko babyibonamo.

Akomeza agira ati”Nta munyarwanda uhejwe, uwagiriwe nabi n’undi munyarwanda w’amafuti ntabwo bivuze iyo politiki, ng’uwo munyarwanda w’amafuti wagiriye undi nabi bigarukire aho, ntabwo ari igihugu, ntabwo ari politiki. Igihe amahirwe rero akwiriye atyo ni cyo gitanga umutekano.”

Ndi Umunyarwanda kandi ngo ni ugutekereza uburyo umuntu, abantu, biyubaka cyangwa se igihugu cyiyubaka.

Iyi gahunda imaze igihe itozwa abanyarwanda ngo bayiyumvemo ibafashe kuba umwe isobanurwa ko ari ukwiyumvamo isano ihuza Abanyarwanda batewe ishema no kuba Abanyarwanda bahuriye ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere. “Ndi Umunyarwanda” ikubiyemo ingingo eshatu z’ingenzi: kwiyumvamo ubunyarwanda (Rwandan spirit), indangagaciro na kirazira bigamije kwimakaza ubumwe.

Ntakirutimana Deus