Abarinzi b’igihango ku rwego rw’igihugu bemerewe miliyoni 10 Frw buri wese

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye buri murinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 abafasha gukomeza ibikorwa byiza bakora.

Yabitangaje kuwa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019 ubwo yasozaga ibikorwa by’ihuriro rya 12 rya Unity Club intwararumuri no gutanga ishimwe ry’abarinzi b’igihango.

Ahereye ku barinzi b’igihango batatu bahawe ishimwe ryo kuba abarinzi b’igihango, muri uyu muhango ari bo Gasore Serge , Mukarutamu Daphrose washinze umuryango duhozanye na Carl Wilkens yavuze ko abarinzi b’igihango batoranyijwe ku rwego rw’igihugu uko ari 40 bazagenerwa ishimwe ribafasha mu bikorwa byabo.

Yavuze ko buri wese azagenerwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 nk’uko abahembwa igihembo cyitiriwe Nobel bahabwa ishimwe ryo kubafasha gukomeza ibikorwa byabo byiza.

Abarinzi b’igihango ku rwego rw’igihugu batangiye gutoranywa guhera mu 2016. Uretse abo ku rwego rw’igihugu hari n’abagiye batorwa ku rwego rw’uturere, umurenge n’utugari.

Umurinzi w’igihango, ni Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga wagize ibikorwa by’ubudashyikirwa mu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, kurinda igihugu no kurangwa n’ibitekerezo by’Ubunyarwanda, aho ngo ahora atwara igihugu ku mutima ku buryo ngo yanagipfira.

Ntakirutimana Deus