Ibibera mu Burundi byateje impaka mu muryango w’abibumbye

Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu yagejeje raporo zayo ku nama rusange ya Loni (UN/ONU) ku bireba uburenganzira bwa muntu mu bihugu bimwe ku isi, gusa ibihugu ntibihuriza ku bibera muri iki gihugu.

Iyi nama rusange y’umuryango w’abibumbye yateranye kuwa gatatu yumvise na komisiyo yakoze iperereza ku Burundi, raporo yayo yatanzweho ibitekerezo binyuranye.

Doudou Diene uyobora komisiyo yavuze ko nyuma yo kubaza abantu barenga 1,200 harimo abahohotewe n’ababakoreye ihohoterwa babonye ko mu Burundi habaye kandi hakomeje ibikorwa bikabije byibasira inyoko muntu.

Mu nama yo kuwa gatatu yigaga ku birebana n'uburenganzira bwa muntu mu bihugu binyuranye ku isi
Muri Loni

Doudou Diene yavuze ko ibi bikorerwa abakekwaho cyangwa abadashyigikiye ishyaka CNDD-FDD na Perezida w’igihugu, bigakorerwa kandi imiryango yabo.

Yavuze ko iri hohoterwa rigize ibyaha bikomeye byibasira inyoko muntu, bikorwa ahanini n’abo mu mutwe w’Imbonerakure, abashinzwe umutekano n’abo mu rwego rushinzwe iperereza.

Avuga ko ibyo babonye birimo; gufunga abantu nta manza, kunyuruzwa, gufata abagore ku ngufu, kwambura abantu ibyabo, guterwa nijoro…bikorerwa ahanini abaturage bo mu cyaro.

Avuga kandi ko ibi bikorwa binibasira abanyamakuru, atanga urugero rw’abanyamakuru ba Journal Iwacu bafunzwe kuwa kabiri bari mukazi kabo.

Bwana Diene avuga ko igitangaje ari uko ubutegetsi bw’u Burundi bwahisemo inzira yo guhakana ibiri muri iyi raporo byose no kuvuga ko ari ibirego bya politiki.

Yemeza ko ibi ari ingorane zahereye mu 2015 zikomeje, ingaruka zikaba ubukene mu baturage n’iterambere ry’ubukungu rigenda buhoro cyane.

Ibi ariko ngo bishobora gukemuka leta ibigizemo ubushake “igaha abaturage ubwisanzure kuko ariyo nzira yo guhindura icyerekezo giteye ubwoba iki gihugu kirimo”. – Bwana Diene.

Raporo yabo ni “copy and paste” y’iya 2015

Ubutegetsi bw’u Burundi bwakomeje kwamagana raporo y’iyi komisiyo y’inama ishinzwe uburenganzira bwa muntu.

Mu kwezi gushize, abahagarariye u Burundi basabye ko igihugu cyabo cyavanwa mu biganirwaho n’iyi nama y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’inama ishinzwe umutekano ku isi.

Ikinyamakuru Reliefweb cyandika ku bibera muri UN kivuga ko uhagariye u Burundi yavuze ko abanditse iyi raporo bakoze “copy and paste” ya raporo bari bakoze mu 2015 .

Uyu avuga ko iyi raporo yakoranywe umugambi mubi ku Burundi, kandi ari raporo ibogamye kuva ku ijambo rya mbere kugera ku rya nyuma ryaryo.

Uko abandi muri UN babibona

Abahagarariye ibihugu bya Gabon na Djibouti bavuze ko raporo y’iyi komisiyo ku Burundi ishingiye ku mpamvu za politiki no gukabya ku byitwa ‘uburenganzira bwa muntu’.

Uhagarariye Eritrea yavuze ko ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu bikwiriye gusuzumwa mu buryo butarimo politiki kandi butabogamye kuko bidatanga umusaruro nk’uko ikinyamakuru Reliefweb kibivuga.

Uhagariye Ubwongereza yavuze ko yaciwe intege n’ibisubizo bya leta y’u Burundi, yamagana ihohoterwa ku burenganzira bwa muntu akanasaba ubutegetsi bw’u Burundi guhana abarikora.

Uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko ababazwa no kuba u Burundi buhakana ibivugwa n’iriya komisiyo.

Akavuga ko ibyaha birimo iyicarubozo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa n’iyi komisiyo bigikomeje gukorwa mu Burundi.

Inkuru The Source Post ikesha BBC.