Green Party itewe ishema nuko ibyo yasezeranyije abanyarwanda “biri gushyirwa mu bikorwa”
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) ririshimira ko ibyo ryashyiraga imbere ko bizakorwa mu gihe ryageze ku butegetsi biri gukorwa.
Ibi byatangajwe na Dr Frank Habineza, umuyobozi w’iri shaka akaba na depite mu nteko ishinga amategeko, kuwa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019 mu mahugurwa y’abagize biro nyobozi y’iri shyaka.
Ibiri gushyirwa mu bikorwa iri shyaka ryishimira birimo ibyo ryasezeranyaga abanyarwanda ko rizabakorera niriramuka rigeze ku butegetsi; hari mu kwiyamamariza kuyobora igihugu, no mu guhatanira imyanya mu nteko ishinga amategeko. Ibyo ngo biri gukorwa na guverinoma, irebeye ku bitekerezo by’iri shyaka biri muri manifesto yaryo, rivuga ko ari ibyayo kuko ryatanze andi mashyaka yose kubigaragaza ko bazabishyira mu bikorwa.
Dr Habineza avuga ko basezeranyaga abanyarwanda ko bazaharanira ko umushahara wa mwarimu wongerwa, akagira imibereho myiza, ubu ngo byarakozwe. Ubu ngo bongerewe 10% y’umushahara wabo. Akomeza avuga ko ari intambwe ishimishije yatewe kubera ko abarimu ari benshi bigasaba igihugu amikoro adasanzwe.
Ikindi cyashyizwe mu bikorwa ni ugushyira mu kirere icyogajuru iri shyaka ryavugaga ko kizafasha gucunga umutekano w’u Rwanda. Iri shyaka rivuga iby’iki cyogajuru ngo hari abavuga ko iri indoto, ko ripfa kuvuga, ariko ngo cyamaze koherezwa mu kirere, nyuma yuko abana b’abanyarwanda boherejwe mu buyapani kwiga ibyacyo, iki cyogajuru kikazafasha igihugu gutera imbere.
Kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi ni iyindi gahunda iri shyaka ryagaragazaga ryiyamamaza. Nazo ngo zarabegerejwe, hafi buri kagari gafite ivuriro ndetse ngo ni umwanzuro wagarutsweho mu nama y’igihugu y’umushyikirano 2017. Abantu kandi ngo ntibagitora umurongo bajya gusinyisha mituweli; byarorohejwe, kandi ngo ntabwo abaturage bakivuza nyuma y’ukwezi bishyuye nkuko byabaga mbere.
Iri shyaka ryiyamamaza ryavugaga ko rizaharanira ko abagize inzego z’umutekano bagira imibereho myiza. Ubu ngo hari ibyakozwe ku cyicaro gikuru cya polisi huzuye amacumbi y’abapolisi 1000.
Mu butabera ryavugaga ko abagororwa batakoze ibyaha by’indengakamere bafungurwa bagakorera imiryango yabo bagafata n’iminsi bagakorera n’igihugu aho gukomeza kugaburirwa nacyo, ndetse n’abarwaye indwara zidakira bagafungurwa, ubu ngo hari abagiye bafungurwa.
Mu bindi ryavugaga harimo ibyo kubakisha rukarakara, ubu nabyo ngo byamaze kwemezwa hasigaye ishyirwa mu bikorwa ryabyo, ngo bikazafasha ab’amikoro aciriritse kubaka i Kigali bihenze.
Green Party yavugaga ko izaharanira ireme ry’uburezi umwana ahabwa ifunguro, imbuto n’amata, ibi ngo bikaba biri mu nzira nubwo bitaranozwa neza ariko ngo hari ibyakozwe byo kwishimira birimo gukemura ibyo kugaburira abana, abahabwa amata n’ibindi.
Muri uru rwego kandi ngo bavugaga ko bazaharanira ikoreshwa ry’ururimi rw’igifaransa, ubu ngo ruri kugenda rugaruka, u Rwanda ruyoboye Francophonie n’ibindi.
Ibyo guteza imbere ireme ry’uburezi ngo na Perezida Kagame yavuze ko yibaza ukuntu umwana yakwimurwa atatsinze.
Muri ya mibereho myiza y’abanyeshuri, iri shyaka ryavugaga ko rizongera buruse, nayo ngo yarongerewe.
Ibi bitekerezo byose ngo byari muri manifesto y’iri shyaka , yakozwe biciye mu bushakashatsi ku byakwitabwaho bwakozwe n’iri shyaka, bikayitwara imbaraga n’amafaranga.
Dr Habineza avuga ko kuba ibitekerezo byayo bishyirwa imbere byabanyuze. Ati “Iyo ibitekerezo byacu bishyirwa mu bikorwa biduha imbaraga zo gutekereza cyane, kugirango abanyarwanda bakomeze bamererwe neza.”
Mu byo iri shyaka rivuga ryaharaniye ko byahinduka harimo umusoro w’umutungo utimukanwa ritazaruhuka hatagize ikiwukorwaho.
Hejuru ku ifoto: Dr Habineza mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba depite.
Ntakirutimana Deus