Turashaka kuryohera abaturage kugirango nabo baryohere igihugu-Prof Shyaka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase arasezeranya abanyarwanda ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagiye gukora ibishoboka byose bakabaha serivisi nziza; ku buryo bazabaryohera ariko nabo bagasabwa uruhare rwabo mu cyo yise kuryohera igihugu.

Uku kuryohera umuturage byahariwe umwanya mu mwiherero w’iminsi ibiri wahurije aba bayobozi i Musanze guhera tariki 27 Ukwakira 2019.

N’ubwo abaturage bose batitabiriye uyu mwiherero ariko bari bahagarariwe n’abayobozi bitoreye, Prof Shyaka avuga ko basezerabye kubakorera mu buryo bubanyuze, kuko ari bo babateranyirije muri uyu mwiherero.

Ati ” Kuba abayobozi bahuriye hano ni umuturage batekerezaga. Mu mikorere y’inzego z’ibanze hari ibintu bitandukanye twari tuzi ko bitamara inyota umuturage. Turashaka iyo nyota kuyigabanya, turashaka kubahaza, turashaka kubaha serivisi nziza, turashaka kubaryohera kugirango nabo baryohere igihugu cyacu.”

Akomeza avuga ko gahunda bafite zizamura abaturage zisaba n’uruhare rwabo, bakagira imyumvire yo kwigira yo kuzamuka yo kwibeshaho. Atanga ingero ko uwubakiwe inzu igasigwa irangi niba rigize ikibazo adakwiye gukomeza gusaba leta yo yakongera kurimusigira, ahubwo akwiye guharanira gutera imbere akaryisigira ndetse agakora n’ibirenzeho kuko atagomba gusyigingira.

Akomoza kuri uku kuryohera abaturage, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko mwiherero bagize baganiriye ku guhindura ubuzima bwabo n’imibereho yabo bijyanye n’igihango bagiranye na Perezida wa Repubulika mu 2017.

Ati “Turashaka kuzamura umuturage kugirango we ubwe ashobore kwivugira urwego agezeho. Bivuga ko dukomeza gushyira imbaraga mu bintu bishobora kumuhungabanyiriza ubuzima, duharanira ko buri muturage wese abona aho ataha kandi akagira ubuzima bwiza ariko bikajyana n’uruhare rwabo.”

Agaruka ku ruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, agaragaza ko bagomba kuzirika ko atazicara ngo ubuyobozi bumucukurire umusarane kandi yishoboye, ntibuzamuhandura amavunja, ntibuzamwoza, ntibukwiye kandi guhora bumubwiriza kubana neza n’uwo bashakanye kandi ihame ari uko bakwiye kubana neza. Ibi byose ngo ntibisaba amikoro ahambaye ku buryo byaba umutwaro kuri leta ndetse bitanasabirwa inkunga mu mahanga.

Ibyo aba bayobozi biyemeje ariko ngo birasaba imbaraga nyinshi kugirango bigerweho, Gatabazi avuga zihari biciye mu guhuza imbaraga bagakorana n’abafatanyabikorwa barimo imiryango ya sosiyete sivile n’abaturage.

Ingero atanga ni uko biyemeje kubakira abatishoboye inzu n’ubwiherero bizarangirana n’uyu mwaka wa 2019. Agaragaza ko ubwo bufatanye bugamije gushyira inyungu z’umuturage imbere buzabibabashisha.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko ubufatanye hagati y’abayobozi ari ngombwa kugirango ibyo biyemeje bigerweho.

Uyu mwiherero ubaye ku nshuro ya kabiri uje ukurikira uwa mbere wabaye muri Mutarama 2019 wabereye mu ntara y’i Burasirazuba. Umwiherero utaha hazatoranywa aho uzabera hagati y’intara y’i Burengerazuba n’iy’Amajyepfo.

Ntakirutimana Deus