Abaturage turashaka kubaryohera kugirango nabo baryohere igihugu-Prof Shyaka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase arasezeranya abanyarwanda ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagiye gukora ibishoboka byose bagaha abaturage serivisi nziza babamara inyota bafite mu cyo yise kubaryohera bityo nabo bagasabwa uruhare rwabo kuko guhurira muri iyi nama ari we batekereza.

Ni ibyafatiweho umwanzuro mu mwiherero wahuje abagize inzego z’ibanze waberaga mu karere ka Musanze guhera tariki 26 Ukwakira 2019.

Abaturage ntibitabiriye iyi nama ariko bari bahagarariwe n’abayobozi bitoreye. Prof Shyaka avuga ko barebeye hamwe uko bagiye kubakorera mu buryo bubanyuze.

Ati ” Kuba abayobozi bahuriye hano ni umuturage batekerezaga. Mu mikorere y’inzego z’ibanze hari ibintu bitandukanye twari tuzi ko bitamara inyota umuturage. Turashaka iyo nyota kuyigabanya, turashaka kubahaza, turashaka kubaha serivisi nziza, turashaka kubaryohera kugirango nabo baryohere igihugu cyacu.”

Gahunda dufite zizamura abaturage zirasaba uruhare rw’umuturage, agira imyumvire yo kwigira yo kuzamuka yo kwibeshaho. Atanga ingero ko uwubakiwe inzu igasigwa irangi niba rigize ikibazo adakwiye gukomeza gusaba leta yo yakongera kurimusigira.

Akomoza kuri uku kuryohera abaturage, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko mwiherero bagize baganiriye ku guhindura ubuzima bwabo n’imibereho yabo bijyanye n’igihango bagiranye na Perezida wa Repubulika mu 2017.

Ati “Turashaka kuzamura umuturage kugirango we ubwe ashobore kwivugira urwego agezeho. Bivuga ko dukomeza gushyira imbaraga mu bintu bishobora kumuhungabanyiriza ubuzima, duharanira ko buri muturage wese abona aho ataha kandi akagira ubuzima bwiza ariko bikajyana n’uruhare rwabo.”

Agaruka ku ruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, bagomba kuzirika ko atazicara ngo ubuyobozi bumucukurire umusarane kandi yishoboye, ntibuzamuhandura amavunja, ntibuzamwoza, kumubwira kubana neza n’uwo bashakanye kandi ihame ari uko bakwiye kubana neza.

Kugirango bagere ku byo biyemeje bisaba imbaraha nyinshi. Gatabazi avuga zihari ku buryo zizatuma ibyo biyemeje birimo kubakira abatishoboye inzu n’ubwiherero birangirana n’uyu mwaka wa 2019. Ni muri urwo rwego ngo bagomba gukorana n’abafatanyabikorwa babo barimo imiryango ya sosiyete sivile, abaturage n’abandì, bakishakamo ibisubizo nk’abanyarwanda.

Ntakirutimana Deus