Prof Shyaka yagaragaje agasongero kareberwaho ko imiryango igira uruhare mu mibereho y’igihugu

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yagaragaje agasongero kagaragaza niba koko abagize umuryango bagira uruhare mu mibereho y’igihugu, abasaba guhagurukira uruhare rwabo.

Atangiza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, Prof Shyaka yagaragaje aka gasongero agira ati “Niba hari aho abagize umuryango bagira uruhare mu mibereho y’igihugu ni ukubaka umuryango utekanye.”

Mu rwego rwo guharanira kugira umuryango utekanye, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Musanze katangirijwemo uku kwezi, imbere ya Minisitiri Shyaka n’abaguverineri bose bayobora intara z’u Rwanda na Meya w’umujyi wa Kigali bahize ko bazesa umuhigo wo kugira imiryango itekanye, aho umurenge uzahiga uwundi uzegukana miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Shyaka avuga ko aka gasongero yagaragaje abaturage bazakitaho. Ati “Abaturage bihitimeyemo amezi 6. Tubikoze kubera ko twizera ko abaturage nibabigira ibyabo, hari uko bizazana umusemburo n’ikibatsi gishya mu mikorere no mu mibereho y’umuryango kuko ntawe udakunda gutsinda. Imiryango nijye mu mihigo, yumve ko ariyo shingiro ry’iterambere, ry’u Rwanda rw’ejo, ari n’ipfundo ry’ubuzima bw’igihugu.”

Uku kwezi kwatangijwe ku nshuro ya 9 kuzibanda ku guharanira gushyira mu bikorwa inshingano zo gushimangira iryo hame n’imitangire ya serivisi, no kwizihiza ibyiza u Rwanda rufite rubikesha ihame ry’imiyoborere myiza.

Nyamara Shyaka avuga ko hari umwihariko muri uyu mwaka. Ati “Umwihariko ni uko dushaka gushimangira ihame ry’umuryango nk’ipfundo ry’imiyoborere myiza, ahandi tunabishingira ni uko iyo twisuzumye ku rwego rw’umuryango dusanga tukihafite ibibazo. Iyo urebye ku rwego rw’umuryango; kubaka umuryango utekanye haracyagaragara inziritizi. Ntabwo twikirigita ngo duseke, kugirango rero bikemuke ni uko abanyarwanda babigiramo uruhare.”

Umurenge uzatsinda ni uzerekaba ko wagize ibipimo byuzuye by’umuryango utekanye. Ibyo birimo ingo zitarangwamo ihohoterwa iryo ari ryo ryose n’amakimbirane, abagize imiryango barasezeranye bakanandikisha abana, nta mirire mibi iyirangwamo n’ibindi.

Abaturage bavuga ko bagiye guhwitura bagenzi babo mu mirenge bakubahuriza ibisabwa birimo gusezerana imbere y’amategeko kugirango bazatware icyo gikombe, cyane ko ikibazo cy’imiryango idasezeranye ngo gikunze kugaragara muri aka gace ni ubwo nta karere kera de ku bibazo nk’ibi n’ibindi bikunze kugaragara mu muryango.

Ni mu gihe umuyobozi w’akarere ka Musanze Madamu Nuwumuremyi Jeannine avuga ko bagiye gukora ibishoboka bakubahiriza ibisabwa, imirenge yose uko ari 15 igize aka karere ikaba iya mbere.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko bazakomeza gushyira imbaraga mu gukomeza kubaka imiryango itekanye ku bufatanye bw’abayigize, leta n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Uku kwezi gufite insanganyamatsiko igira iti”Imiyoborere myiza, umuryango utekanye.”

Ntakirutimana Deus