Richard Sezibera ntakiyobora Minaffet, Gen Nyamvumba ntakiri umugaba mukuru w’ingabo ndetse na Bamporiki ntakiyobora itorero

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu myanya basimbura abari bariho barimo n’abari badaheruka kuvugwa bahawe inshingano.

Ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116 none ku wa 4 Ugushyingo 2019, nyakubahwa perezida wa repubulika shyizeho abayobobozi mu buryo bukurikira:

Aba Minisitiri:

  1. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane -Dr Vincent Biruta asimbura Dr Sezibera Richard.
  2. Minisitiri w’bidukikije -Dr Jeanne Dárc Mujawamariya
  3. Minisitiri w’umutekano mu Gihugu – Gen Patrick Nyamvumba
  4. Minisitiri wa Siporo -Aurore Mimosa Munyangaju
  5. Minisitiri w’urubyiruko n’Umuco -Rose Mary Mbabazi

BANYAMABANGA

  1. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco -Edourd Bamporiki
  2. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage -Ignatienne Nyirarukundo
  3. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Didier Shema Maboko.

Tito Rutaremara yagizwe umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’inararibonye ngishwanama.

Ntakirutimana Deus