Gen Kazura yagizwe Umugaba Mukuru wa RDF mu mpinduka zabayemo
Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda , Paul Kagame yagize Gen Jean Bosco Kazura Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda nyuma yo kumuzamurira ipeti.
Gen Kazura yasimbuye Gen Nyamvumba Patrick wagizwe minisitiri w’umutekano, minisiteri yagaruweho nyuma y’igihe ikuweho.
Mu zindi mpinduka Gen Fred Ibingira yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, umwanya yigeze kuyobora igihe kinini; ni ukuvuga kuva mu 2010 kugeza mu 2018. Uyu mwanya yari arambyeho waje gusimburanaho abayobozi babiri ari bo Liyetona Jenerali Jacques Musemakweli na we wasimbuye Gen Maj Aloys Muganga. Gen Ibingira yungirijwe na Gen Maj Innocent Kabandana.
Uyu Lt Gen Musemakweli yagizwe umugenzuzi mukuru mu ngabo z’u Rwanda.
Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Operations Force) wahawe kuyoborwa na Brig Gen Karusisi Ruki azamuriwe ipeti kuko yari Col, yungirijwe Col Emmanuel Kanobayire wanahawe iri peti rishya kuri we.
Colonel James Ruzibiza yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brig Gen, ahabwa inshingano zo kuyobora ishami rishinzwe kunganira ibikorwa bya gisirikare rikora imirimo ijyanye n’ubwubatsi buhambaye (Engineering Brigade).
Mu bandi bahawe imyanya Brig Gen Didas Ndahiro yagizwe Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDFCSC) riri i Nyakinama muri Musanze. Ni mu gihe kandi Brig Gen Ephrem Rurangwa agirwa Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako riri mu Bugesera.
Col Joseph Karegire yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare n’imyitozo, mu gihe Col Faustin Kalisa yagizwe ushinzwe abakozi mu ngabo z’igihugu. Col Jean Paul Karangwa yagizwe umuyobozi w’ ishami rishinzwe imyitwarire mu gisirikare (Commander Of Military Police). Naho Col Adolphe Simbizi we agirwa ushinzwe ibikoresho.
Colonel Jules Rwirangira yagizwe ukuriye umutwe w’Ingabo zirwanisha intwaro zikomeye (Commander Of Artillery Division) mu gihe Lieutenant Colonel Lausanne Ingabire aba ukuriye urwego rw’imikoranire y’ingabo n’abasivili.
Major Regis Rwagasana Sankara yazamuwe mu ntera ku ipeti rya Lieutenant Colonel. Mu gihe Lt Col Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera aho yahawe ipeti rya Colonel.
ND