Umwe mu batorewe kuba umusenateri ntiyemerewe kuba we

Inkuru nziza yavuye i Kigali mu banyapolitiki igera i Nyamirambo aho avuka, isabagira i Rusizi aho Uwamurera Salama watanzwe kuba Umusenateri n’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki((NFPO) yakoreraga iragenda ifata indi sura.

Ni aho bivuzwe ko urukiko rw’Ikirenga rusuzumye rugasanga Uwamurera ntafite ubunararibonye bwamugira senateri.

Amakuru The Source Post ikesha bwiza.com aravuga ko urwo rukiko rwanze Uwamurera wo mu Ishyaka ntangarugero muri politiki (PDI) kuko adafite ubunararibonye muri politiki, bamwe bavuga ko akazi gakomeye yakoze ari ukwandika inyemezabwishyu mu biro bya one top Center mu karere ka Rusizi.

Ni ukuvuga ko hashakishwa undi umusimbura kuri uyu mwanya uzaturuka mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda uzakomezanya na Nkusi Juvenal wo muri PSD udashidikanywaho mu kugira ubunararibonye muri politiki kuko yamaze imyaka 25 yicaye mu nteko nshingamategeko.

Mu kiganiro gito umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya politike Hon. Mukabunani yavuze koko aribyo nubwo bitarajya ahabona (Official ) ariko Biteganijwe ko kuwa kane tariki 3 Ukwakira iri hurir rizongera guterana hagashakwa usimbura Salama.

Ubunararibonye bw’uyu mugore w’abana batatu bwakomeje kwibazwaho. Umunyamakuru wa The Source Post yabajije umwe mu bari bishimyw bandika ku mbuga nkoranyambaga ko mushiki ww atorewe kuba umusenateri, umwirondoro we n’ibigwi bye muri politiki agira ati ” Uwamurera Salama ni uwo muri 1978 yitwa uwamurera Salama afite abana batatu, bavuka ari abakobwa bane barimo na babiri b’impanga yari atuye i Kamembe ku rya Gatatu. Yari ashinzwe ibijyanye n’imyubakire i Rusizi.”

Aya matora aherutse kuba hafashwe umugabo wabaye uwa mbere ari we Nkusi, umugore wabaye uwa mbere mu gutorwa ni Salama, mu gihe ku ruhande rw’abagabo, uwaje ku mwanya wa kabiri ari uwari watanzwe ba Democratic Green Party of Rwanda. Ese yatanga umukandida agatorwa rikaba ari ishyaka rya mbere mu Rwanda rutavuga rumwe na leta rigize umusenateri mu Rwanda, nyuma yo kugira Depite no kugaragazako rikwiye guhabwa imyanya muri leta ngo ritange umusanzu waryo mu kubaka igihugu?

Ntakirutimana Deus