Nimurya akatagabuye kazabahagama-Prof Shyaka abwira abayobozi ba Musanze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase arasaba abayobozi ba Musanze kurya akagabuye bakirinda ibikorwa bitaboneye.

Ni mu ruzinduko yagiriye muri aka karere aho aganira n’ibyiciro bitandukanye by’abayobozi, abavuga rikijyana n’abandi, rubaye kuwa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2019.

Prof Shyaka yabwiye aba bayobozi ati “Tubonye abayobozi bashya… twiyemeze kurya akagabuye kuko akagabuye kazabahagama, nimutangira gusepfura ntimuzagire ngo sinababuriye, kugeza n’ubwo gashobora no kubaniga.”

Aha yakomoje ku nzego zitandukanye zirimo ba gitifu b’utugari, imirenge ndetse n’abayobozi bo ku karere.

Muri aka karere hagiye havugwa ibibazo birimo ruswa mu bayobozi, barimo uwahoze ari umuyobozi w’akarere waje kweguzwa n’inama njyanama mu ntangiriro z’uku kwezi, imaze kumutera icyizere. Iyi ruswa ivugwa yanatumye dosiye za bamwe muri aba bayobozi zijya gukurikiranirwa i Kigali mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).

Muri iyi nama Prof Shyaka yihanije komite nshya kwirinda amakosa n’ibyaha ahubwo igakorera mu mucyo ngo iteze aka karere imbere kuko njyanama yasuzumye igasanga bashoboye.

Akomoza kandi ku bayobozi b’amashami mu turere(Directeurs) avuga ko bitwa ba kaganga, abasaba kugaragaza imikoranire myiza no kuyoboka komite nyobozi y’aka karere yatowe.

Ntakirutimana Deus