Musanze: Ababyeyi beretswe uburyo amashyi bahaye abana basomye neza baharanira kuyaha ababo

Abana biga ku ishuri ribanza rya Rugeshi ryo mu murenge wa Cyuve bahuriye mu gikorwa cyo gusoma no kubasomera inkuru ziri mu bitabo, ndetse bamwe muri bo basomeye mu ruhame, abasomye neza bagahabwa amashyi menshi n’ababyeyi wabonaga babishimiye baseka, ayo mashyi basabwe no kuyajyana mu rugo bagafasha abana babo kuyabaha.

Babisabwe n’umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Musanze Munyamahoro Alexis mu gikorwa cyo gusomera no gusomesha abana biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu, ibitabo cyabereye mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, nyuma y’umuganda wabereye muri uyu murenge, ni ibikorwa byabaye mu bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo iry’umuryango nterankunga w’abanyamerika (USAID) ubicishije mu mushinga wabo Mureke Dusome.

Kugirango ayo mashyi bayahe abana babo ni uko ngo babigisha gusoma n’iyindi mikoro bahabwa ku ishuri, bakamenya gusoma neza , kandi ngo bakazamukana ubundi bumenyi kuko ngo kumenya gusoma bifasha abana kugira ubumenyi.

Munyamahoro avuga ko hari ababyeyi usanga bashora abana babo mu mirimo harimo n’ivunanye bakabasibya ishuri cyangwa bakaribavanamo. Abo ngo ibyo bakora ntibikwiye kuko ngo si ugufasha igihugu ahubwo ni ukucyambura amaboko yacyo y’ejo. Abasaba gutekereza cyane.

Ati ” Nimudufasha, mwifasha munafashe na leta dufashe abana bacu kumenya gusoma neza, bizatuma bagira ubumenyi bubateza imbere, kandi bigirire akamaro n’igihugu.”

Abibutsa ko ubukungu u Rwanda rushyize imbere ari ubushingiye ku bumenyi, akaba ariyo mpamvu ababyeyi bashishikarizwa kugurira abana babo ibitabo no kubakundisha umuco wo gusoma, kuko ubumenyi buri mu byo basoma muri ibyo bitabo.

Abaturage n’abashyitsi mu bikorwa by’umuganda

Abana basomewe ibitabo babwiye The Source Post ko bishimiye iki gikorwa, kuko ngo kibafasha kunguka ubumenyi bwo gusoma, kandi bakunguka inkuru nyinshi ziri mu bitabo basomerwa, bakaba basaba ko bakongererwa ibitabo byo gusoma ku ishuri ryabo.

Ku ruhande rw’ababyeyi babo bavugako ibitabo bibahenda, ariko bakavuga ko bazajya basomera abana babo inkuru zo mu bitabo bazajya babasha kubona.

Abana basomerwa inkuru

U Rwanda rwagennye ko buri cyumweru kigira insanganyamatsiko yacyo, iy’iki cya kane iragira iti “Gusoma bireba abantu bose, abafite n’abadafite ubumuga” Ni mu gihe iyo mu cya mbere yagiraga iti “Iga gusoma neza Ikinyarwanda, ubone umusingi w’indi myigire yose’; icya kabiri ari ’Gusoma bikwinjiza mu ruhando mpuzamahanga’; icya gatatu yari ’Gena umwanya wo gusoma”.

U Rwanda ruri mu kwezi kwahariwe gusoma no kwandika gufite insanganyamatsiko igita iti”Gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye ni isoko y’ubumenyi“. Mu gihe iyagenwe n’ishami rya Loni rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) igira iti “Gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye”Gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye.”

Muri uku kwezi hari hateganyijwe ibikorwa bishishikariza ingo, umuryango mugari n’amashuri gukora ibishoboka kugira ngo abanyarwanda barusheho gusoma no kwandika.

Ntakirutimana Deus