Update: Nuwumuremyi Jeannine atorewe kuyobora akarere ka Musanze, Kayitare aba uwa Muhanga

Madame Nuwumuremyi Jeannine atorewe kuyobora akarere ka Musanze, Rucyahana Mpuhwe Andrew atorerwa kuba umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu. Kamanzi Axelle aba ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Atowe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019. Ubusanzwe yari umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubihinzi n’ubworozi RAB ishami ry’amajyaruguru rikorera mu karere ka Musanze.

Nuwumuremyi Jeannine yagize amajwi 198 atsinda Niyibizi Emmanuel wagize 72 mu gihe imfabusa zabaye 2.

Mu Karere ka Musanze habanje Umuhango wo kurahira kw’Abajyanama batowe mu Mirenge ine basimbura abatari bakiri mu myanya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Musanze akaba ashinzwe sitasiyo ya Musanze.

Abo ni Madamu NUWUMUREMYI Jeanninne watorewe mu Murenge wa BUSOGO. Madamu UMUTONI Sheilla watorewe mu Murenge wa CYUVE. Madamu KAMANZI Axelle watorewe mu Murenge wa GASHAKI na Bwana HABIHIRWE Fabien Clement watorewe mu Murenge wa KINIGI.

Barahiriye mu ruhame, imbere y’Abagize Inteko Itora, barahizwa na Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, Madamu RIZIKI Isabelle.

Hirya no hino

Aya matora ari gukorwa hirya no hino mu turere ahari abagiye begura cyangwa beguzwa.

Ngoma

Muri aka karere hatowe Mapambano Nyiridandi wayoboraga umurenge wa Kimironko wabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu.

Muhanga

Mu karere ka Muhanga hatowe Kayitare Jacqueline usimbura Uwamariya Beatrice weguye ku mwanya wa meya. Yatsinze ku majwi 166/227 kuri 59/227 ya Barayavuga Jean Paul bari bahanganye.

Rubavu

Nzabonimpa Deogratias niwe utorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu ku majwi 192 kuri 47 y’uwo bari bahanganye kuri uyu mwanya

Inkuru irambuye ni mu kanya