Abadepite baranenga imiyoborere y’akarere ka Muhanga

Uko bicara

Komisiyo y’Inteko Ishingamategeko Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo wa Leta (PAC) yanenze uburyo Akarere ka Muhanga kayobowemo nyuma yaho komite nyobozi nshya n’icyuye igihe ibusanyije mu mvugo ubwo basobanuraga igihombo cyatewe n’inyubako y’agakiriro n’umuhanda watawe na Rwiyemezamirimo.

Aka karere kuri uyu wa 24 Nzeri 2019, kari kitabye PAC kugira ngo gasobanure amakosa mu micungire y’umutungo wa Leta nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Abayobora Akarere kuri ubu n’abahoze bakayoboye bagaragaje kubusanya mu mvugo ubwo basabwaga gutanga ibisobanuro ku gihombo cyatewe n’isoko ryo kubaka inyubako y’agakiriro ka Muhanga. 

Ni inyubako yatawe na Rwiyemezamirimo amaze guhabwa Miliyoni 180, biba ngombwa ko hatangwa irindi soko, yuzuye itwaye Miliyoni zisaga 409.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Muhanga Kayiranga Innocent yabwiye PAC ko atazi uburyo hashatswe undi Rwiyemezamirimo kuko ari mushya ariko bamwe mu bahoze muri komite icyuye igihe bagaragaza ko abizi.

Hakozwe imibare maze bigaragara ko inyubako yateye igihombo Leta cya Miliyoni zisaga 11.

Umuhanda uhuza Umurenge wa Kibangu n’uwa Nyabinoni nawo wateje impaka kuko Rwiyemezamirimo awutaye atawurangije agenda yishyuwe miliyoni 500 muri miliyoni 700 zari zigenewe uyu muhanda. 

Abadepite babajije Akarere ka Muhanga impamvu Rwiyemezamirimo yishyuwe amafaranga angana atya kandi nta kintu gifatika kigaragara yakoze kuri uyu muhanda.

 Ngo nta kiraro na kimwe kimeze neza.

Muri rusange Abadepite bagize PAC bagaragaje kutanyurwa n’ibisobanura by’abayoboye Akarere ka Muhanga maze Depite Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome uyiyobora ntiyatinya kugaragariza Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga ko hari ikibazo mu miyoborere y’akarere.

Ati “Burya bigaragara nabi cyane iyo abantu baje bose ari abayobozi bakabusanya mu mvugo bihita bigaragara urwego rw’imiyoborere  mu karere.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Muhanga Kayiranga Innocent yabwiye itangazamakuru rya Flash dukesha iyi nkuru ko bagiye kwikosora mu mikorere yabo.

Ati “Icyo tuvanye hano nk’abayobozi b’Akarere ni uko dufashe ishingano yo kugira ngo ibyo dushoboye tudahuriyeho n’abandi tugerageze  kubikemura ariko n’ibyo duhuriyeho n’abandi tuganire tubikemure.”

Akarere ka Muhanga kakunze kuvugwamo ibibazo by’imiyoborere mibi ndetse uwari Umuyobozi wako Uwamariya Béatrice aherutse kwegura ariko abagakurikiranira hafi babwiye itangazamakuru ko bitazorohera abamusimbuye kuko abakozi basa n’abacitsemo ibice.

HJ