‘Umuhuzabikorwa’ wa FDU-Inkingi yishwe atewe ibyuma

Dusabumuremyi Syridio bivugwa ko yari umuhuzabikorwa w’ishyaka ritanditse mu Rwanda riyoborwa na Ingabire Umuhoza Victoire yaraye yishwe n’abantu bamuteye ibyuma.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe abakekwaho kubigiramo uruhare.

Kuri twitter rwagize ruri “Uwitwa Dusabumuremyi Sylidio yishwe n’abantu bataramenyekana bamuteye ibyuma, bamwiciye muri Cantine y’ikigo nderabuzima cya Shyogwe mu karere ka Muhanga.

Mu iperereza ry’ibanze hafashwe abantu babiri bakekwa kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane abamwishe n’icyo bari bagambiriye.”

Isaba kandi uwaba afite andi makuru kuri uru rupfu kuyayigezaho.

Umuyobozi w’iri shyaka Ingabire Victoire yamaganye ubu bwicanyi nkuko yabitangarije Bwiza.

Ati “Ndasaba abo bicanyi kunamura icumu, bakumva ko ari ngombwa ko Abanyarwanda tubana mu mahoro.”

Ingabire yihanganishije kandi umuryango we.

FDU-Inkingi ni ishyaka rivuga ko rikorera hanze y’u Rwanda. Ntiryanditse mu azwi mu Rwanda.