Butaro: Abaganga babwiye Minisitiri w’Intebe ibibazo by’ingutu bafite byanagira ingaruka kubo bavura
Abaforomo n’ababyaza bakorera mu bitaro bya Butaro biherereye mu karere ka Burera babwiye Minisitiri w’Intebe wabasuye ko bafite ibibazo by’ingutu byagira ingaruka ku buzima bw’abo bavura.
Ibyo bibazo birimo kutagira ishuri ry’abana babo no kutagira amacumbi bakarata ahadakwiye hatuma barara bikanga ko bakwibwa kuko hari ngo n’abajya bibwa.
Ibi bibazo byagaragajwe n’umuyobozi w’ibi bitaro Dr Mpunga Tharcisse na Dr Dushimimana Emmanuel, uyobora abaforomo n’ababyaza. Ni mu ruzinduko Dr Edouard Ngirente yakoreye mu ntara y’amajyaruguru, yatangiriye mu karere ka Burera tariki 23 Nzeri akomereza mu ka Rulindo aho atangiza igihembwe cy’ihinga 2020A
Bavuga ko muri aka gace ibitaro biherereyemo nta shuri ry’abana babo riri hafi aho, bigatuma bakora badatuje kuko harimo abatahatura bakajya gutura i Musanze n’i Kigali kugirango babone aho abana babo biga.
Nyirabagabe Valentine uhagarariye serivisi y’abana bavuka muri ibi bitaro avuga ko akora ataha i Musanze kugirango abana be babone aho biga.
Ati ” Iki kibazo cyantesheje umutwe, nkora ntaha i Musanze ngo abana babone aho biga, inaha ntiwahabona inzu imeze neza n’ishuri ry’abana.”
Asaba ko bakwegwerezwa amashuri y’incuke n’abanza abana babo bakiga hafi nabo bagakora akazi kabo batuje, kuko ngo uko gutega nta n’imodoka ziboneka bituma bakora akazi badatuje bikaba byagira ingaruka kuri serivisi batanga bamwe bananiwe kubera ingendo.
Dushimimana Emmanuel avuga ko ikibazo cy’amacumbi muri aka gace n’umuhanda Base-Butaro na Cyanika-Butaro idakoze ituma hari abakozi bava kuri ibi bitaro bakajya gukorera ahandi harimo no kwikorera kandi leta iba yarabatanzeho byinshi byatuma bakomeza kuyikorera nk’amahugurwa n’ibindi.
Iby’abakozi bava muri ibi bitaro byemezwa n’umuyobozi wabyo wagaragajw ko abasaga 30% bamaze kugenda.
Ati “Mu bakozi dufite hejuru ya 30% bamaze kuva mu kazi kubera izi mbogamizi, kandi aba bose bagenda hari imbaraga twakoresheje tubahugura kugira ngo batange umusaruro, iyo bagiye ni nko guhinga imvura ikagwa hanyuma ibyo wahinze isuri ikabitwara.”
Aba baforomo n’ababyaza bacumbika mu gasantere ka Rusumo aho bavuga ko bigoye kuhabona inzu nziza irimo sima, bigatuma bakodesha izo bita ghetto(geto; inzu itameze neza), ku buryo ngo rimwe hari ubwo basanga babibye, hakaba n’abashaka izo gukodesha bakazibura.
Ikindi ni uko kuva muri ako gasantere bajya ku bitaro bibasaba gutega, aho batega moto ku mafaranga 400. Kugeza ubu ibi bitaro bifite abakozi 237 bikaba bicumbikira abaganga batarenze 30, batarimo abaforomo , ababyaza n’abandi bakora imirimo itandukanye.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yababwiye ko ibi bibazo byumvikana ko bagiye kubivugutira umuti bigatuma bakora batuje. Yemera ko hagiye ishuri ryujuje ibisabwa (standard) ryatuma ababyeyi bakora batuje.
Ati “Ntihakagombye kuba umujyi nk’uyu udafite ishuri turabivugana n’akarere.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko gutinda gushyira ibikorwa remezo muri ako gace byatewe n’uko abashoramari barindiriye iyubakwa ry’umuhanda Base-Butaro-Cyanika, ku buryo ngo ni ukorwa bazihutira kuhashyira ibyo bikorwa nkenerwa.
Ati ” Umuhanda niwubakwa bizahashyirwa kuko i Butaro hazatera imbere byanze bikunze.”
Ibitaro bya Butaro ni bimwe mu bitaro biganwa n’abarwayi benshi mu Rwanda kubera serivisi zihatangirwa zitaha ahandi zirimo nko kuvura kanseri. Imihanda ihagera ni iy’igitaka kuva Base na Cyanika bisaba imodoka kugenda zitwararitse.
Minisitiri w’Intebe ari kumwe na Dr Ndimubanzi Patrick aganira n’abakozi b’ibitaro bya Butaro
Umuyobozi ‘ibi bitaro Dr Mpunga Tharcisse
Ntakirutimana Deus