Nkusi Juvenal yabaye senateri

Byakunze kuvugwa kenshi ko Nkusi Juvenal wahoze ayoboye komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) mu nteko ishinga amategeko atazabura mu basenateri bashya.

Ubu byabaye, Nkusi yatorewe kuba senateri uhagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda; gusa iyo ageze mu nteko aba ahagarariye abanyarwanda aho kuba uhagarariye igice runaka.

Nkusi wo mu ishyaka PSD yatoranywe na Uwamurera Salama wo mu ishyaka PDI. Nkusi yamaze imyaka 24 ari umudepite mu nteko. Bagiye gusimbura Uyisenga Charles na Mukakalisa Jeanne d’Arc.

Nkusi yabaye igihe kinini perezida wa Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana iby’umutungo wa Leta, imwe ihamagara abacunze nabi ibya rubanda bagakanja amanwa. Akomoka mu ishyaka PSD, yavutse mu 1955, avukira mu karere ka Ngoma I Burasirazuba. Afite impamyabumenyi mu by’Ubumenyi bw’isi (Bachelor’s Degree in Geography).

Yabaye umudepite kuva 1994 mu nteko y’inzibacyuho ayibera n’umuyobozi, mbere y’uko asimburwa na Sebarenzi Joseph, wavaga muri PL.

Nkusi Juvenal yayoboye Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi, ni umwe mu bagize Biro Politiki y’ishyaka rye PSD.

Mbere ya 1994, Nkusi yakoze imirimo ijyanye n’imiturire, anayobora umushinga ARAMET wari ushinzwe imyubakire.

Ntakirutimana Deus