U Rwanda rwaba rushyize imbere akayabo mu kwakira impunzi? Abazakirwa babivugaho iki?

U Rwanda rwasinye amasezerano yo kwakira impunzi z’abanyafurika zafashwe zishaka kugana i Burayi aho zari zizeye imibereho myiza iruta iyo muri Afurika.

Izi mpunzi zagiye zifatwa zitaragerayo zigarurwa muri Afurika muri Libya, aho bivugwa ko zibayeho nabi.

Kuba u Rwanda rwarasinye ayo masezerano hari abavuga ko rushyize umutima ku kayabo ngo katangwa mu kwakira abo bantu.

Bamwe mu barebera hafi iki gikorwa bavuga ko uretse ubumuntu u Rwanda nta nyungu z’amafaranga rutegereje mu kwakira impunzi z’aba banyafurika.

Izi mpunzi bamwe bita abimukira, izigera kuri 500 zigiye koherezwa mu Rwanda, umwe muri zo yabwiye BBC ko kubavana muri Libya ari nko gucika urupfu kuri bo, gusa ngo baranibaza byinshi kuri ejo habo.

Leta y’u Rwanda, ubumwe bwa Afurika n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) basinye amasezerano yo kohereza mu Rwanda zimwe mu zo zifungiye mu bigo muri Libya.

Aba biganjemo abakomoka mu gace k’ihembe rya Afurika bakora urugendo bakagera muri Libya ngo bambuke inyanja ngo bajye kuba i Burayi.

Umwe muri bo yabwiye BBC ko twamwita Daniel, akomoka muri Eritrea, avuga ko ari mu kigo babashyiramo kuva mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka.

Bteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’izi mpunzi zigera kuri 500 zizaagera mu Rwanda mu byumweru biri imbere nk’uko byatangajwe na UNHCR.

Aba bazacumbikirwa mu nkambi mu Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Daniel ati”Ntibari batubwiye ko tuzajyanwa mu Rwanda, twabimenye turi gutera igikumwe ku nyandiko, ubu twumva kutwohereza mu Rwanda ari nko gucika urupfu”.

Yungamo ko babonye amakuru ku mbuga nkoranyambaga, bakabona umubare uzoherezwa ari muto ugereranyije n’uko bangana bakeneye kuva muri Libya.

Ati”Gusa dufite ibibazo byinshi twibaza ku buryo ubuzima bwacu buzaba bumeze nitugera mu Rwanda”.

Abazanywe mbere ntibatinze mu Rwanda

UNHCR ivuga ko mu masezerano yasinywe ari uko u Rwanda rwakira rukanarinda aba bantu ku bushake bwabo.

Ayo masezerano avuga ko umuryango w’ubumwe bw’Afurika uzabageza mu Rwanda naho UNHCR ikabaha ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.

Mu myaka ibiri ishize u Rwanda na Uganda byavuzwe mu kwakira miliyoni nyinshi z’amadorari kugira ngo bakire abimukira bafungirwa muri Israel. Ibi bihugu byombi byahakanye ayo masezerano.

Fishale Tesfay umunya-Eritrea wazanywe mu Rwanda mu 2016 avuye muri Israel ‘ku masezerano y’ibanga’ ibihugu byombi byagiranye yo kwakira abimukira Israel itashakaga, yabwiye BBC ko atahatinze.

Bwana Tesfay avuga ko yazanye n’abandi barindwi maze bose bamaze iminsi ibiri, ndetse n’abandi bane bari baje kuri uwo munsi wa kabiri, bahita bagenda.

Ati: “Twishyuye abantu baratwambutsa tujya muri Uganda kuko twari twashatse amakuru dusanga muri Uganda niho twabona amahirwe kurusha mu Rwanda kuko i Kampala hari abanya-Eritrea benshi”.

Fishale Tesfay yavanywe muri Israel azanwa mu Rwanda ariko ahamara iminsi ibiri gusa
Tesfay yavanywe muri Israel azanwa mu Rwanda ariko ahamara iminsi ibiri gusa

Mu myaka micye ishize EU yishyuye Turkiya miliyari z’ama-Euro ngo igumane abimukira bavaga mu Bugereki. Wishyuye kandi Niger mu gikorwa nk’iki kuri aba bimukira bafatirwa muri Libya.

Minisitiri ushinzwe impunzi mu Rwanda, Germaine Kamayirese kuwa kabiri yabwiye abanyamakuru i Kigali ko nta masezerano bagiranye n’umuryango wa EU, kandi ko nta mafaranga u Rwanda ruhabwa ngo rwakire izi mpunzi.

Ati “Kwemera kwakira bariya bantu aho kugira ngo bapfire mu nyanja ni igikorwa cy’ubutabazi gusa”.

Kwemera kwakira bariya bantu aho kugira ngo bapfire mu nyanja ni igikorwa cy’ubutabazi gusa, ni igikorwa buri munyafurika akwiye kwifuza gukora.

“Ntabwo nemeranya n’abavuga ibyo, u Rwanda nta mafaranga rwahawe n’uwariwe wese kuko nitwe twatanze iki gitekerezo nk’igisubizo ku kibazo cya Afurika”.

UNHCR ivuga ko muri aya masezerano yasinywe ubu, u Rwanda rwemera kwakira no kurinda aba bantu ku bushake bwabo.

Mohamed Baba Fall uhagarariye UNHCR mu Rwanda, avuga ko itsinda rya mbere rigizwe n’abagera kuri 500 ryiganjemo abakomoka mu bihugu byo mu ihembe rya Afurika rizagera mu Rwanda mu byumweru biri imbere.

Mohamed Baba Fall avuga ko aba bantu bazacumbikirwa by’agateganyo harebwa ubundi buryo bakoherezwa mu bindi bihugu bifuza kujyamo cyangwa gusubizwa mu bihugu byabo ku bushake.

Amasezerano izi mpande zasinye avuga ko hari n’abashobora guhabwa uburenganzira bwo kuguma mu Rwanda.

UNHCR ivuga ko umuryango w’ubumwe bw’Afurika ari wo uzatanga ibikenerwa mu kohereza izi mpunzi mu Rwanda, UNHCR ikabaha ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.

Hari izindi mpunzi zigera ku 4,400 zamaze kuvanwa muri Libya zijyanwa mu bindi bihugu kuva mu 2017. Ku bwumvikane na EU abagera ku 2,900 bashyizwe muri Niger, na 425 bashyizwe muri Romania.

Ntakirutimana Deus