Musanze: Uwahoze ari visi meya ‘azafungwa iminsi 30 y’agateganyo’

Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza mu karere ka Musanze rutegetse ko Ndabereye Augustin wahoze ari visi meya w’aka karete afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha aregwa birimo guhohotera umugore we.

Icyi cyemezo urukiko rwagifashe mu rwego rwo kugirango hacukumburwe ibimenyetso by’ibyaha Ndabereye ashinjwa byo guhohotera umugore we. Cyafashwe hifashishijwe ingingo y’147 mu gitabo gihana ibyaha mu Rwanda.

Ndabereye aregwa ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke umugore we nk’uko ubugenzacyaha bwabigejeje kuri perezida w’iburanisha kuwa kabiri tariki 10 Nzeri 2019.

Umushinjacyaha yari yasabye ko Ndabereye yakomeza gufungwa mu gihe hagishakishwa ibimenyetso kuri ibi byaha avugwaho.

Uregwa yemera icyaha cyo gukunita no gukomeretsa atabigambiriye mu gihe ubushinjacyaha buhamya ko yari abigambiriye. Bunavuga ko yamukubise inshuro zirenze imwe; ni ukuvuga 3 zirimo n’igihe yari atwite muri 2014, ariko we akemera ko yamukubise rimwe, tariki 29 Kanama 2019, ari nabwo yatawe muri yombi hagasakara amafoto agaragaza umugore we yabyimbye mu maso ndetse yanapfutse imisatsi.

Ndabereye ashidikanya ku byo gupfura umugore we umusatsi, rimwe akavuga ko atawupfuye, ahandi akavuga ko ashobora kuba ari we, yawufashemo ashaka kumucecekesha.

Uretse ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha, umukozi we wo mu rugo yamureze ko yamurumye ubwo yabakizaga, anamuregera guhohotera umugore we kenshi.

Ndabereye yahoze mu buyobozi bw’akarere ka Musanze nyuma aza kweguzwa.

Ntakirutimana Deus