Hamenyekanye igihe uturere dufite abari abayobozi beguye n’abegujwe tuzabonera abashya

Uturere dufite abahoze ari abayobozi beguye n’abegujwe bari muri komite nyobozi bagiye gusimbuzwa mu mpera z’uku kwezi.

Abayobozi beguye n’abegujwe ni abo mu turere twa Muhanga, Musanze, Burera, Ngororero, Karongi, Rubavu, Ngoma, Rwamagana, Gicumbi, Nyamasheke na Gisagara bazarara basimbuwe n’abayobozi batari ab’agateganyo tariki 30 Nzeri 2019.

Ibi biragaragara ku nyandiko yatangajwe na komisiyo y’amatora. Guhera kuwa Mbere tariki 9 Nzeri abashaka kujya muri njyanama zageza ku guhatanira uyu mwanya bazatangira gutanga ibyangombwa bisabwa bizasozwa gutangwa kugeza kuwa 13 uku kwezi.

Abayobozi bagiye begura bamwe bavuga ko batujuje inshingano zabo, abandi bavuze ko umuvuduko w’uturere bayobora batabasha kujyana nawo, mu gihe hari abavuyeho bashinjwa amakosa akomeye, biciye mu gutererwa icyizere n’inama njyanama, ndetse bamwe muri bo bari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera mu Rwanda.

Kwegura no kweguzwa kw’abayobozi minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko nta gikuba cyacitse.

Ntakirutimana Deus