Nta gihe cyo gutakaza…nta gikuba cyacitse- Prof Shyaka avuga ku iyegura n’iyeguzwa ry’abayobozi b’uturere

Tariki 3 Nzeri 2019 nibwo umuyobozi wa mbere w’akarere yeguye kuva Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iyoborwa na Prof Shyaka Anastase.

Uyu muyobozi yavuze ku iyegura ry’abari abayobozi batandukanye b’uturere, barimo ba meya n’ababungirije mu turere twa Karongi, Musanze, Ngororero, Burera, Gisagara na Muhanga.

Ubu bwegure bamwe bita tour du Rwanda (izenguruka ry’u Rwanda) ribayeho mu gihe ryaherukaga Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iyobowe na Francis Kaboneka, ubwo abayobozi bo mu turere twa Kamonyi, Huye, Bugesera n’ahandi bamanikaga amaboko ko beguye, abo mu turere turimo Ruhango bagatererwa icyizere na njyanama bakeguzwa. Gusa iri yegura na mbere yaho ryagiye riba ubwo iyi minisiteri yayoborwaga na James Musoni.

Ku iyegura ry’ubu Prof Shyaka Anastase avuga ko nta gisanzwe, kuko ngo nta gihe cyo gutakaza gihari. Ni ubutumwa yacishije ku rukuta rwe rwa twitter.

Agira ati “Uyu munsi mu Nzego z’Ibanze: Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze barasaba Njyanama kwegura cyangwa Njyanama ikabeguza nk’uko biteganwa n’amategeko. Ibi byatewe n’ imikorere yabo itari myiza no kutageza ku baturage ibyo babemereye.

2019 ni umwaka wa nyuma ushyira Icyerekezo 2020. Ni umwaka utuganisha hafi muri cya kabiri cy’ Icyerekezo NST2024(Ingamba zigamije impinduka). Nta gihe cyo gutakaza! Buri Karere gafite inyota y’ubuyobozi bwiza, bukora neza, butuma bagera ku mibereho myiza y’abaturage n’ iterambere bifuza.

Nta gikuba cyacitse! Ibi ni ibisanzwe mu gihugu nk’ u Rwanda, cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n’ ubushobozi byegerejwe abaturage, irangwa na demokarasi kandi ishyira imbere inyungu z’ umuturage n’iterambere ry’igihugu.

Bamwe mu basesenguzi bahuza iri yegura n’amakosa yakozwe n’uwari ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze; wakubise umugore we akamuhindanya isura anamupfura imisatsi bikaba nk’imbarutso akaba yakomye rutenderi yibutsa amakosa yagiye akorwa n’abandi bayobozi mu miyoborere, bigatuma njyanama zifata icyemezo cyo gusezerera abagiye bakora ayo makosa atandukanye.

Abayobozi bamwe beguye bavuga ko hari abatabasha kugendera ku muvuduko uturere twabo turiho mu iterambere. Hari ariko n’aho njyanama zagaragaje amakosa yagiye akorwa n’abegujwe; ndetse bamwe muri bo bari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda.

Hari kandi abavuga ko mu bihe byashize abayobozi bagiye basezererwa mu nshingano kandi ntibibuze uturere gutera imbere, bitewe n’abayobozi bashya bashyizweho.

Hari abasaba ko ba Meya bajya batorwa nk’uko perezida n’umukuru w’umudugudu batorwa kuko ngo byafasha abaturage kujya babaza inshingano aho guhagararirwa na njyanama.

Hari n’abavuga ko iri yeguzwa rizatuma hajyaho abayobozi bashya baganisha igihugu mu iteranbere rirambye. Akenshi usanga abatorerwa iyi myanya ari abakiri bato byoroshye guhanurwa ku bijyanye no kubahiriza ibyo barahiriye. Urugero ni abatowe ubushize ubwo hari abayobozi beguraga. Aya maraso akiri mashya kandi afite ingufu yagaragaye mu bagiye batorwa mu turere twa Kamonyi, Bugesera, Rulindo na Huye.

Meya n’abamwungirije batorwa mu bajyanama b’akarere.

Uturere dufite abeguye cyangwa abegujwe, njyanama ihita itora abatuyobora by’agateganyo mu gihe kitarenze iminsi 5, mu gihe utowe atarenza amezi 3 ari ku buyobozi, kuko komisiyo y’igihugu y’amatora isabwa gutegura amatora yo gutora abayobozi b’akarere muri icyo gihe kitarenze iminsi 90.

Ntakirutimana Deus