Akarere ka Musanze kabonye umuyobozi mushya

Nyuma yuko komite nyobozi yayoboraga akarere ka Musanze iterewe icyizere ikeguzwa ikitaraganya, hahise hategurwa amatora y’usimbura abegujwe.

Abajyanama 25 batoreye Ntirenganya Emmanuel w’imyaka 45 kuyobora aka karere mu gihe cy’inzibacyuho, yagize amajwi 18 kuri 7 mu gihe Ntunzwenabake Samson bari bahanganye yagize 7 kuri 25.

Ni amatora yari ahagarariwe na Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney.

Itegeko rigena ko uyu mwanya awumaraho igihe kitarenze amezi 3 (iminsi 90) nyuma komisiyo y’amatora igakoresha amatora atorwamo uyobora akarere utari uw’agateganyo.

Ntirenganya Emmanuel yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umucamanza mu rukiko rwa kanto rwaje kuba urw’akarere muri Kinigi. Ubu yari akurikuriye komisiyo y’ubukungu mu nama njyanama y’aka karere.

Yabaye kandi ushinzwe amasoko n’ umucungamutungo muri ISAE Busogo, yaje kuba koleji ya kaminuza y’u Rwanda. Yanabaye umucungamutungo muri PSI/Rwanda.

Amashuri yisumbuye yayize muri GS Janja, amakuru ayiga muri KIST na SFB mu bijyanye n’ibaruramutungo.

Guverineri Gatabazi yamubwiye ko agiye gufasha ko ubuzima bukomeza muri aka karere. Amwibutsa ko ibibazo by’abaturage ari byinshi ariko ko bitagoye. Amusaba kandi guharanira isuku muri aka karere cyane cyane mu mujyi w’aka karere, ku buryo isuku iba umuco.

Amusaba kandi kuzafatanya n’abandi bagize njyanama ndetse n’abayobozi guhangana n’ibibazo bivugwa muri aka karere birimo kutubahiriza igishushanyo mbonera ( abubaka ahatabugenewe).

Ati ” Hano muri Musanze ndabasaba mukemure ibibazo by’akarere, ibibananiye umuturage mumwandikire uko mwamukemuriye ikibazo.”

Asaba kandi abagize njyanama guhagurukira ibibazo byagiye bivugwa mu bijyanye no gushyira mu myanya abakozi mu bitaro bitandukanye byakunze gusakuza muri aka karere ko havugwamo ruswa.