Icyihishe inyuma y’iyeguzwa rya Meya wa Musanze n’abamwungirije

Imyitwarire mibi y’abari abayobozi b’akarere ka Musanze, irimo ubwambuzi, ruswa n’ibindi ni bimwe mu byahereweho heguzwa aba bayoboraga aka karere.

Aba bari abayobozi b’akarere ka Musanze begujwe uyu munsi tariki 3 Nzeri 2019 n’inama njyanama idasanzwe yari imaze kubatera icyizere, kubera kurangwa n’imyitwarire mibi, imikorere idahwitse, kutuzuza inshingano zabo n’ibindi.

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Musanze, Abayisenga Emile yabwiye itangazamakuru byinshi ku byatumye aba bayobozi beguzwa.

Uwari umuyobozi w’akarere Habyarimana Jean Damascene avugwaho ibijyanye na ruswa, ku kuryo bamwe mu bagize njyanama basabye urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kumukurikirana.

Gusa Abayisenga avuga ko Habyarimana Jean Damascene avugwaho ruswa ku bijyanye no kubaka ndetse n’abakomisiyoneri bakorana mu bijyanye gushyira mu myanya abaganga n’abarimu.

Uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Ndabereye Augustin we ngo avugwaho imikorere mibi, imyitwarire mibi irimo no guhohotera umugore we amukubita, ubu akaba ari mu maboko y’ubugenzacyaha.

Uyu muyobozi kandi ngo yagiriwe inama inshuro nyinshi ku bijyanye no gukubita no gukomeretsa umugore we ariko ngo ntiyazumva.

Ku ruhande rw’uwari umuyobozi wungirijwe ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwamariya Marie Claire avugwaho ubwambuzi bw’aho yari atuye( inzu yari acumbitsemo) yanze kwishyura kugeza ubwo ubuyobozi burimo inama njyanama bumuhwituriye kwishyura bukamuhuza n’uwo yaro yambuye, arishyura abasezeranya ko atazongera.

Uyu muyobozi avuga ko bidaciye kabiri yagurishije imodoka n’umuntu ariko ngo yanga ko bakora ihererekanya ryemewe (mutation), ngo agamije kuyimuhuguza.

Ati “Mbese aba ashaka kwambura bigakemuka ari uko ubuyobozi bundi bubijemo.”

Uyu we ngo ashobora kuba yanditse asezera ku nshingano nyuma yo kumenya ko bamweguza.

Ati ” Imyitwarire y’abayobozi bacu muri iyi myaka nk’ibiri yagiye iba mibi cyane kandi ari abantu bagombye kuba batanga urugero ku baturage bayobora. Iyo myitwarire yose rero twari tugeze ahantu tutayihanganira ndetse hari n’abajyana batubwiye ngo twatinze kubeguza.”

Aba bayobozi kandi ngo bagiranaga amakimbirane hagati yabo umwe afata umwanzuro undi atawuzi, ntibakurikirana abakozi bameze nk’abiyobora. Aba bayobozi kandi ngo bavugwaho amakimbirane yahagurukije abagize njyanama barabahuza ngo babunge inshuro nk’ebyiri, ngo ikibazo cyagezaga nka saa munani z’ijoro.

Muri rusange ngo hari abubaka nta byangobwa, abandi bakubaka ahagenewe ubuhinzi njyanama ngo yabibwira abayobozi ntibagire icyo babikoraho.

Hari kandi ibibazo bijyanye n’imibereho y’abaturage ngo byabaye agatereranzamba kuko ubuyobozi ntacyo bwabikoragaho. Hari abararana n’amatungo, abadafite ubwiherero kandi ubuyobozi ntibugitr icyo bubikoraho nyamara njyanama ibasaba kubikemura.

Ku bijyanye n’imiyoborere ngo ni abantu batubahiriza igihe, bahora banitse abaturage ku zuba cyangwa babanyagiza imvura babategereje mu nama bo baba bagezemo kare. Ndetse ngo iki gihe ntibacyubahiriza mu nama bayobora.

Hari kandi abaturage bandikiraga izi nzego bakamara igihe kinini badasubizwa bigatuma abajyanama bata akazi kabo kabatunze bakajya gukemura ibi bibazo.

Ati “Twari tugeze aho tunaniwe, tumeze nk’aho twabasimbuye, tubakorera inshingano.”

Iri yegura rije rikurikira iry’abari abayobozi ba Karongi na Ngororero.

N.D

1 thought on “Icyihishe inyuma y’iyeguzwa rya Meya wa Musanze n’abamwungirije

  1. Abayobozi bagomba kwihangana kamere bakayisengera,bakifata kuko hari byinshi biba bibasamiye,irari ry,ibintu bakarigabanya,buri wese akubaha umukuriye,uburyo waguyeho aho wavukiye uko wavutse ntabwo abaturage aribyo bakeneye,bakeneye iterambere rirafatika.

Comments are closed.