Umwana wa Gen Ntawunguka Pacifique uyobora FDLR yitandukanyije n’ibikorwa bya se amusaba gutaha

Mukiza Willy Maurice umwana wa Gen Pacifique Ntawunguka uyobora umutwe urwanya leta y’u Rwanda wa FDLR-FOCA yitandukanyije n’ibikorwa bya se byo kuvutsa umudendezo n’umutekano igihugu, anamushishikariza gutaha ari mu zima mu Rwanda.

Gen Ntawunguka ni umwe mubashishikarijwe na Gen Kabarebe gutaha mu Rwanda agakorera igihugu nk’umupilote wabyigiye hanze, ariko akamusubiza ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu.

Mukiza yitandukanyije n’ibikorwa bya se ubwo yafataga ijambo ari mu nama y’igihugu y’umushyikirano yatangiye kuwa Kane tariki 19 Ukuboza 2019.

Mu butumwa bwe agaruka ku muryango we uko abona witaweho nta gutotezwa ariko akagaruka no kuri se Gen Maj Pacifique Ntawunguka uzwi ku mazina nka Omega, Nzeri na Israel.

Yagize ati “Ndi umwana wa kabiri wa Gen Majoro Ntawunguka Pacifique, mfite mukuru wanjye na mushiki wanjye unkurikira. Turi abana batatu be, abarizwa mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Nubwo rwose data ari hakurya aho mu mashyamba, ntabwo mwadutereranye, igihugu cyatwitayeho, cyaratwigishije dukura neza nk’abandi banyarwanda bose, dufite umutekano, ntawe ufite icyo atubaza, ntawe uturenganya….mu mashuri twarize, mukuru wanjye yize arihirirwa n’igihugu arangiza ajya mu Bushinwa aho ari gukorera masters(icyiciro cya 3 cya kaminuza), nta cyangombwa yigeze yimwa…twitaweho nk’abandi banyarwanda bose hatitawe ko turi abana be.”

Akomeza avuga ko mushiki we ari kwiga muri Ghana ibijyanye n’ubumenyi ku miti (pharmacie), Mukiza na we arangije ubwubatsi buhambaye (civil engineering) muri kaminuza y’u Rwanda. Avuga ko iwabo mu rugo bajya baganira bakumva amahirwe bahawe byari ibidashoboka.

Uyu musore agirana urubyiruko inama yo kutishora mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko nta nyungu rwabigiramo.

“Dufite igihugu kidukunda, mwirinde abajya mu matwi bafite umugambi wo gutuma mwanga igihugu cyanyu.Sinakwiyumvisha uburyo ushobora guta ano mahirwe ukajya muri iyo mitwe bucya ukirukanka, intego yawe nta shinge nta rugero ifite uretse gusenya gusa.”

Ashishikariza kandi na se kuza mu Rwanda akava muri ayo mashyamba.

Ati” Sinasoza ntagiriye inama abanyarwanda bose aho bari hose mu mashyamba cyangwa no hanze y’igihugu harimo na data, mbagiriye inama yuko bashyira intwaro hanze bakaza tugafatanya kubaka igihugu kuko mu Rwanda hari amahoro n’umutekano.”

Gen Maj Pacifique Ntawunguka uzwi ku mazina nka Omega, Nzeri na Israel ni we yagizwe umuyobozi w’agateganyo ku buyobozi bw’umutwe w’igisirikare cya FDLR, muri Nzeri 2019 nibwo yahawe izi nshingano asimbura Lt Gen Sylvestre Mudacumura wari uyoboye uyu mutwe arashwe n’ingabo za Congo (FARDC) ku wa 17 Nzeri 2019 zimusanze mu birindiro bye ahitwa Makomalehe muri Rutshuru.

Gen Maj Pacifique Ntawunguka ni we wari umugaba w’ingabo (Etat Major) wa FDLR, akaba yatoranyijwe n’abandi basirikare bakuru kugira ngo abe ayobora by’agateganyo igisirikare cy’uyu mutwe ubu uri mu bibazo bitoroshye.

Gen Maj Pacifique Ntawunguka wavutse mu 1964, yarushwaga imyaka 10 na Lt Gen Mudacumura. Avuka i Kageshi muri Gasebeya mu cyahoze ari Komini Gaseke aho azwi ku izina rya Mulefu.

Gen Maj Pacifique Ntawunguka (Omega) yize amashuri abanza ahitwa Mbandari akomereza mu Rwankeri mu cyari Komini Nkuri aho yavuye akomereza muri Christ-Roi mu Karere ka Nyanza, aho yarangije yinjira mu ishuri rya Gisirikare ESM icyiciro cya 25 kuri Leta ya Habyarimana ndetse akaba yarize ibyo gutwara indege.

Avugwa mu bayobozi ba batayo 94 yarwanye n’ingabo za RPA mu Mutara ahazwi nka Komini Muvumba agatsindwa akerekeza i Kigali. Muri Gicurasi 1994 yakomerekeye mu mirwano, ajyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Mukamira, aho yavuye ahungira mu nkambi ya Katale inyuma y’ibirunga.

Mu gihe cy’umutwe wa ALIR yabaye umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Bethlehem muri Komini Satinsyi, Gakenke na Ramba ariko nyuma yo gutsindwa asubira muri Congo.

Igitabo ‘Leadership of Rwandese armed groups in DRC’ kivuga ko azwi nk’umuntu utava ku izima, ibi bikaba intandaro ituma atumvikanaga n’umuyobozi we Lt Gen Mudacumura.

Yabaye umuyobozi w’igisirkare cya FDLR mu bice bya Rutshuru na Masisi ndetse akajya asuzugura ibyemezo bya Mudacumura. Yari umwe mu barwanyi ba FDLR bifuzaga impinduka mu gisirikare binubira ko bayoborwa n’abasaza n’abanyabwoba.

Gen Kabarebe muri 2016 yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda na we ubwe bavuganaga n’abarwanyi bari mu mashyamba bafite imigambi mibi ku Rwanda, babumvisha gutaha kandi mu bo yashishikarije gutaha harimo Ntawunguka Pacifique udakozwa ibyo gutaha.

Gen. Kabarebe ati ‘‘Njye ubwanjye naramwihamagariye nti ‘Pacifique ko wize, uri umupilote wigiye mu Bufaransa, ntabwo uri injiji, ayo mashyamba ya Congo urimo imyaka makumyabiri n’ingahe, ntugeraho ugashishoza ibyo urimo, n’intambara yarananiranye ntabwo uzayitsinda, ntugeraho ukibwira?”

Undi na we ati “Jenerali, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe kugaruka mu Rwanda, nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu, niba hari ikindi washakaga kongeraho kumbwira, ikiganiro tukirekere ahangaha.”

Omega ucumbagira kubera ibikomere yavanye mu Rwanda, yageze muri Congo ayobora Sonoki yashinze itsinda ry’abakirisitu riyoborwa n’uwitwa Muzimangane ariko riza kwamaganwa na Lt Gen Mudacumura.

Yahoze ari nimero enye mu gisirikare cya FDLR-FOCA ariko ubu ni we ugezweho ku kiyobora nyuma y’uko abamubanjirije bagiye batakaza ubuzima barimo Lt Gen Sylvestre Mudacumura, Brig Gen Stanislas Nzeyimana wari uzwi nka Bigaruka waburiwe irengero yagiye muri Tanzania hamwe na Brig Gen Léodimir Mugaragu, uzwi nka Léo Manzi warasiwe mu birindiro bye.

Ntakirutimana Deus