Inkoko mu guhona zicudika n’ibisiga” ijambo rya Nkurunziza avuga ku “banzi b’u Burundi” n’icyo bakwiye gukora

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza avuga ko igihugu cye gifite abanzi benshi, nyamara uwashaka kubavamo yabumenyesha, akaba aburira ingabo ze kuba maso.

Nkurunziza ahereye ku mugani ngo “Inkoko mu guhona zicudika n’ibisiga” (guhona ni ugushiraho) yabwiye abagize inzego z’umutekano, ubwo bamwifurizaga umwaka mushya yabasabye kuba maso.

Ashimira inzego zirimo igisirikare, igipolisi n’urwego rw’iperereza ku byo avuga bakoranye kuva ageze ku butegetsi hashize imyaka hafi 15 nkuko tubikesha BBC.

Mu mwaka wa 2015, igisirikare cyarwanyije itsinda ry’abasirikare bateguye kuvanaho ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza igihe yari mu rugendo i Dar es Salaam muri Tanzania.

Mu ijambo yashyikirije abari aho, Perezida Nkurunziza yasabye inzego z’umutekano gukomeza kugendera kuri disipulini ya gisirikare no ku mpanuro yabahaye.

Ati: “Abatakurikije impanuro zanjye ntitukiri kumwe”.

Abasaba kurangwa n’ubutwari, bakirinda guhemuka n’ibibashimisja, gusenyera umugozi umwe, bagira ubumwe ntavogerwa, bagafunga ibyuho byose abo yita abanzi bashobora kumeneramo.

Amaze kubacira umugani w’inkoko n’igisiga, Perezida Nkurunziza yagize ati “Tugiye gusoza uyu mwaka, ibisiga byose mubizi”.

“Nta mwanzi n’umwe w’u Burundi utaramenyekanye, yaba uwo hanze cyangwa wo mu gihugu, keretse yikuye mu rutonde rw’abanzi akabimenyesha abarundi, nicyo turindiriye”.

“Mwirinde ibisiga rero”.

Perediza Nkurunziza ntawe yatunze urutoke ariko leta y’u Burundi iherutse gushinja u Rwanda guha ibikoresho umutwe witwaje intwaro uheruka gutera muri komine Mabayi mu ntara ya Cibitoke, ibirego u Rwanda ruhakana.

Ibyo byiyongera ku ijambo aherutse kugeza ku bari bitabiriye inama Mpuzamahanga ishinzwe akarere k’ibiyaga bigaei CIRGL, aho yavuze ko kuva mu 2015 u Burundi bwatewe kenshi n’abitwaje intwaro bavuye mu Rwanda no muri DR Congo.

Umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda wajemo agatotsi kuva mu mwaka wa 2015 bivuye ku ngingo yafashe yo kwitoreza indi manda abo batavuga rumwe bita ko ari iya gatatu, ariko we akayita iya kabiri yitorewe n’abaturage.

Iyo ngingo yatumye haduka imyigaragambyo yafashwe nk’imigumuko mu bice bimwe bimwe by’igihugu cyane cyane mu mujyi wa Bujumbura.

Ku wa 13 z’ukwa gatanu 2015 mu gihe iyo myigaragambyo yari ikomeye, itsinda ry’abasirikare bari bayobowe na Général Godefroid Niyombare karatangaje ko kahiritse ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, ariko igisirikare kikaba cyarabarwanyije baratsindwa.

U Burundi bwakomeje gushinja u Rwanda ko rwahaye ubuhungiro abashatse guhirika ubutegetsi n’imitwe ihungabanya umutekano.

U Rwanda ruhakana ibivugwa ahubwo rugashinja u Burundi ko guha ubugungiro inyeshamba zishaka guhungabanya umutekano.

Ntakirutimana Deus