Perezida Kagame yifuza ko u Rwanda rwazayoborwa n’umugore
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwateye imbere mu bijyanye no kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo, ku buryo ngo rikenewe no mu miyoborere.
Mu ijambo rye atangiza inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 17, yavuze ko igihugu gihagaze neza, cyateye intambwe mu bijyanye n’umutekano n’ubukungu ndetse no kuri iri hame ry’uburinganire, ari nako akomoza ku buryo iryo hame ryashimangirwa kurushaho.
Ati “…Njya nifuza rimwe ko uyu mwanya mwampaye ubukurikira uzatwarwa n’umugore.”
Akomeza avuga ko abagore bagaragaza ko bashoboye mu nzego zitandukanye kandi ko bagomba gukomeza kubyerekana, bongeramo umuvuduko bagafatanya mu bucuruzi, ubuyobozi, ubutabera, umutekano, politiki n’ibindi.
Avuga ko kuba abagore bahabwa izi nshingano bidakwiye kuba hari umugabo bigira icyo bitwara, kuko ngo nabo babashyigikiye.
Mu Rwanda abagore bagiye batera intambwe, bagaragara mu myanya y’ubuyobozi mu nzego zo hejuru, kuruhagararira mu miryango mpuzamhanga n’ibindi.
Ntakirutimana Deus