Amerika: Inteko ishinga amategeko yatereye icyizere Perezida Trump bimuganisha ku kweguzwa

Inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze ubumwe za Amerika (Ni ukuvuga abadepite) yatereye icyizere perezida Donald Trump. Ni igikorwa kimuganisha ku kweguzwa mu gihe sena yatorera uyu mwanzuro.

Trump abaye perezida wa gatatu wa Amerika uterewe icyizere. Gusa asigaranye inkingi imwe yegamiyeho ari yo sena irimo abasenateri benshi bari mu ishyaka akomokamo ry’abarepubulika. Kuba abo basenateri abenshi ari abo mu ishyaka rye bashobora kudatora kumweguza, dore ko bigomba kwemezwa n’abagera kuri 2/3. Iki gikorwa giteganyijwe muri Mutarama umwaka utaha.

Isi itegereje kureba niba uyu munyamamiliyari y’amadolari w’imyaka 73 afata icyemezo cyo kwegura nkuko byabaye kuri mugenzi we Nicon waterewe icyizere n’inteko akifatira icyemezo akegura.

Amateka agaragaza ko ba perezida babiri ba Amerika bageze aho Trump ageze ariko ntibeguzwa ba sena . Abo ni Andrew Johnson mu 1868 na Bill Clinton mu 1998.

Uweguye yifatiye icyemezo ni Richard Nixon mu 1974.

Trump aregwa iki?

Aregwa byo gushyira igitutu kuri Ukraine ku bw’inyungu ze za politiki.Harimo kugora inteko yanga gufatanya nayo mu iperereza ku byo aregwa, kubuza bamwe gutanga ubuhamya, guhisha inyandiko z’ibimenyetso no gushaka gukoresha ububasha bwe mu guhatira Ukraine gukora iperereza kuri mukeba we Joe Biden.

Kuwa kabiri Trump yakoresheje ibaruwa y’impapuro esheshatu ngo yamagane iki gikorwa na Madamu Pelosi usa n’ukiyoboye.

Ni ibiki biri mu ibaruwa?

Trump yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza agenga kweguza perezida, kandi kinyuranyije n’uburenganzira butangwa n’itegeko nshinga, burimo gutanga ibimenyetso.

Trump yatumiwe ko komite y’inteko y’abadepite iri mu iperereza ku byo aregwa ngo atange ibimenyetso bimushinjura ariko we n’abanyemategeko be banze kwitaba iyo komite.

Madamu Pelosi yabwiye abanyamakuru ko atigeze asoma iyi baruwa ya Trump yose ariko yabonye icyo igambiriye kandi atekereza ko ari ibaruwa “mbi”.

Mu itangazo rivuga ku itora ryo kweguza perezida ryasohowe na Madamu Pelosi yavuze ko inteko iri“gushyira mu bikorwa ububasha bwayo ihabwa n’itegeko nshinga”.

Ati: “Muri iki gihe gikomeye mu mateka y’igihugu cyacu, tugomba kubaha indahiro yacu yo gushyigikira no kurengera itegeko nshinga ryacu imbere y’abandi bose, bo mu mahanga cyangwa bo mu gihugu”.

Mu ijoro ryo kuwa kabiri muri Amerika, habaye imyigaragambyo y’abashyigikiye kweguza Bwana Trump mu mijyi itandukanye muri Amerika nka New York, Boston na Los Angeles.

Bamwe bari bafite ibyapa byanditseho ngo “Shyira hasi Trump” na “Rengera demokarasi yacu”.

Azahita ajya mu rubanza muri Sena, aho abasenateri bo mu mashyaka yombi bategekwa gukora nk’abakemurampaka bigenga.

Sena igizwe ahanini n’abo mu ishyaka rya perezida ry’abarepubulikani.

Uyiyoboye, umurepubulikani Mitch McConnell yakankamiye abademokarate mu cyumweru gishize ababwira ko abasenateri bazafatanya byimazeyo n’ikipe ya perezida mu rubanza bagatora banga icyemezo cy’inteko y’abadepite.

Chuck Schumer umusenateri w’umudemokarate yavuze ko, uru rubanza nirugera muri sena, buri umwe muri bo yongera kurahira “guca urubanza rutabogamye”.

Ntakirutimana Deus