Umuyobozi wa FDLR yapfiriye mu Budage

Dr. Ignace Murwanashyaka w’imyaka 56 wayoboraga FDLR, umutwe utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yaguye muri gereza yari afungiyemo mu Budage azize uburwayi.

Amakuru agera kuri The Source Post avuga ko yari arimo kubagwa.

Ignace Murwanashya yatawe muri yombi bwa mbere i Mannhein mu Budage kuwa 7 Mata 2006, Icyo gihe yahise arekurwa dote.ko yakekwagaho icyaha cy’ingendo zitemewe, ariko yahise arekurwa. Icyo gihe u Rwanda rwo rwasabaga ko bamwohereza mu Rwanda akaburanishwa ku byaha by’intambara yakekwagaho.

Nyuma baje gufatwa maze muri Nzeri 2015, we na Musoni Straton bafatanyaga (amwungirije) ku buyobozi bwa FDLR bahamwa n’ ibyaha by’iterabwoba. Urukiko rwo mu Budage rwakatiye Murwanashyaka igifungo cy’imyaka 13, Musoni akatirwa 8 azarangiza vuba muri 2019.

Murwanashyaka apfuye urubanza rwe rutararangira, kuko igifungo yakatiwe urukiko rwo mu Budage rwakivanyeho muri 2018 ruvuga ko mu kimukatira hakozwe amakosa mu by’amategeko.

Uyu mugabo yinjiye mu bya politiki mu 2000 aba umuyobozi wa FDLR umutwe urwanya leta y’u Rwanda ukaba n’uwiterabwoba byatumye Loni imubuza kwidegembya mu gihe byavugwaga ko akora ingendo hirya no hino ki Isi.

Murwanashyaka yavukiye mu yari Perefegitura ya Butare, tariki 14 Gicurasi 1963. Yize amashuri makuru mu gihugu Budage, mu 1989 yabonye impamyabumenyi y’ikirenga (PHD )mu by’ubukungu. Afite umwana umwe yabyaranye n’umudagekazi bashakanye.