Sudani: Abatashakaga Bashir bakomeje imyigaragambyo kuko batishimiye ibyakozwe n’ingabo zamuvanyeho

Ingabo za Sudani zahiritse ku butegetsi Omar Al Bashir wari ubumazeho imyaka 30, abaturage ntibazishimiye.
Ni nyuma yuko zigumishije ku butegetsi abari hafi ya Bashar. Ibi byatumye bongera kwigaragambya. Nubwo igisirikare cyari cyashyizeho ibihe bidasanzwe ndetse n’umukwabu udasanzwe, aba baturage ntibyabakanze ngo bibabuze kongera kwigaragambya.

Umunezero warangaga abari mu mujyi Khartoum nyuma y’amakuru yavuga ko Bashir yavanywe ku butegetsi waje kurangira aho abategura imyigaragambyo basabaga abari bayirimo kuyisubiramo. Ni uko abaturage bajya kugariza ibiro bikuru bya gisirikare.
Bavuga ko inama nkuru ya gisirikare iyoboye igihugu igizwe n’abari basanzwe ku butegetsi bwe.
Sara Abdeljalil wo mu ishyirahamwe ry’abahanga – Sudanese Professionals’ Association (SPA) – avuga ko bazakomeza kwerekana ko badashaka ubwo butegetsi.
Itangazo ryasohowe n’iryo shyirahamwe SPA, rigira riti: “Abo basenye igihugu bakica abantu bakomeje kwiba icuya n’amaraso y’Abanyasudani yamenetse mu rugamba rwo gukuraho ubutegetsi bw’abicanyi.”
Mbere abagize iri shyirahamwe bari bavuze ko leta y’inzibacyuho itazarangwamo uwahoze ku ngoma ba Bashir bita iy’abicanyi.

Hari ubwoba ko iyo myigaragambyo mishya ishobora kuvamo kurwana hagati y’abayirimo n’igisirikare.
Umunyamakuru wa BBC Will Ross avuga ko hari kandi n’ubwoba ko bamwe mu bashinzwe umutekano n’imitwe yitwaje intwaro bashobora kurasana.
Loni isaba gutekana
Umunyamabanga mukuru wa Loni António Guterres, asaba impande zose gutekana. Kuri uyu wa gatanu abagize loni barahura baganire kuri iki kibazo.
Ntakirutimana Deus